Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan uherutse kohereza ingabo kurwana na M23, baganiriye ku bibazo byugarije Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Ibiyaga bigari.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Papa bishinzwe Itangazamakuru rivuga ko Papa Francis yaganiriye na Perezida Samia Suluhu uri i Vatican mu rugendo rw’akazi.
Vatican ivuga ko Papa Francis na Samia Suluhu baganiriye ku bibazo biri mu karere Tanzaniya iherereyemo ndetse n’ibibazo mpuzamahanga biriho muri iki gihe. Kuri ibi bibazo, impande zombi zagaragaje ubushake bwo kurushaho kwimakaza amahoro.
Nyuma yo guhura na Papa Francis , Perezida Suluhu yahuye n’umunyamabanga wa Leta ya Vatican , Kardinali Pietro Parolin ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani ushinzwe umubano wa Vatican n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher.
Ingabo za Tanzania ziri mu mirwano na M23 muri Congo aho zoherejwe mu butumwa bwa SADC zihuriyeho n’iza Afurika y’Epfo na Malawi.
- Advertisement -
Izo ngabo za SADC zasimbuye iz’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF zavuye muri icyo gihugu kubera kudafasha Leta ya Congo kurasa M23.
Kugeza ubu umutwe wa M23 ushinja izo ngabo gukoresha intwaro ziremereye mu kwica abaturage bafatanyije n’imitwe y’inyeshyamba irimo FDLR.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW