Lt.Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’Igisirikare cya M23 yemeje ko aba barwanyi bamaze kwirukana FARDC n’abambari bayo i Nyanzale ku ivuko rya Gen Sultan Makenga, isatira ibirombe bya SOMIKIVU bihambaye ku mabuye y’agaciro ya Niobium.
Nyanzale ni Umujyi muto uherereye muri Teritwari ya Rutshuru, byibura mu bilometero 130 ugana mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma.
Imyaka igera kuri 25 yari ishize Nyanzale yarabaye icumbi rikomeye ry’umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugamba rwo gufata Nyanzale ryatangiye mu rukerera rwo ku wa mbere mu mirwano itoroshye yasize ku mugoroba w’uyu wa kabiri M23 iyigenzura mu buryo budasubirwaho.
Amakuru avuga ko M23 yafashe Ngoroba maze yinjira mu gace ka Kashalira mbere yo gufata ibirindiro bya gisirikare bya Majengo.
Ku mugoroba wo ku wa 5 Werurwe 2024, Lt. Col Willy Ngoma yavuze ko Intare za Sarambwe ziganje ku butaka bw’abasokuruza bazo.
Yagize ati “Nyanzale irahumeka ituze no gutabarwa kw’abahungu bayo babikwiriye.”
M23 gufata Nyanzale birasatira kwigarurira ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro bya SOMIKIVU bifatwa nk’ibya kabiri nyuma ya Rubaya yo muri Masisi.
Muri ibyo birombe by’i Lueshe biri mu bilometero 100 by’Amajyaruguru y’Uburengerazuba y’Umujyi wa Goma bicukurwamo amabuye ahambaye yitwa “Niobium”.
- Advertisement -
Aya mabuye akoreshwa mu gukora ibyuma bidasanzwe, moteri z’indege, imiyoboro y’ibyogajuru, roketi z’imbunda nini n’izindi ntwaro.
Kugeza ubu umutwe wa M23 uragenzura bidasubirwaho i Katsiro na Mabenga muri teritwari ya Masisi, ni nyuma y’imirwano y’injyanamuntu.
Lt.Col Ngoma yavuze ko gufata turiya duce byaje nyuma y’ibiganiro by’abagaba bakuru n’Ingabo z’ibihugu bifite abasirikare muri Congo baherutse guhurira i Goma.
Avuga ko bakomeje kwirwanaho mu bitero bagabwaho n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, Abacanshuro, imitwe y’inyeshyamba, Ingabo z’u Burundu n’ingabo za SADC.
Lt.Col Ngoma yongeraho ko nubwo iryo huriro ryohereza buhumyi ibisasu biremereye mu bice bituwemo n’abasivili bakomeza gukora ibishoboka byose ngo barinde abaturage b’inzirakarengane.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisiteri y’Ingabo ya RD Congo yatangaje ko M23 ngo ikomeje kongererwa ingufu n’u Rwanda ku buryo budasanzwe.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW