Amavubi yitegura imikino ya gicuti yahamagaye abarimo Haruna Niyonzima

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yahamagaye abakinnyi 16 bakina hanze y’u Rwanda barimo Niyonzima Haruna utayiherukagamo.

Tariki ya 3 Werurwe ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Madagascar, ryatangaje ko rizakira irushanwa rya gicuti rizahuza ibihugu bine birimo u Rwanda, u Burundi na Botswana ubwo hazaba haba imikino mpuzamahanga muri uku kwezi.

Ingengabibe yasohowe n’iri shyirahamwe yerekana ko rizatangira tariki tariki 22 Werurwe, Amavubi akina na Botswana mu gihe Madagascar izakina n’u Burundi.

Tariki 25 Werurwe u Rwanda ruzaba rutana mu mitwe na Madagascar, naho Intamba mu Rugamba z’u Burundi zikina na Botswana.

Niyonzima Haruna utaherukaga guhamagarwa mu Amavubi, yongeye kwitabazwa nyuma yo kuba akomeje kwitwara neza mu kipe ye ya Al Ta’awon FC yo muri Libya.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, umutoza w’Amavubi, Torsten Frank Spittler azifashisha:

Haruna Niyonzima (Al Ta’awon FC)

Manzi Thierry (VC Al Ahli Tripoli)

Ntwali Fiacre (Ts Galaxy FC)

- Advertisement -

Bizimana Djihad (Kryvbas FC)

Mutsinzi Ange (Fk Jerv

Byiringiro Lague (Sandviken If)

Imanishimwe Emmanuel (Far Rabat)

Rafaek York (Gefle If)

Nshuti Innocent (One Knowxille)

Gitego Arthur (AFC Leopards)

Sibomana Patrick (Gor Mahia)

Rubanguka Steve (Al Njoom)

Weensen Maxim (Royale Union Saint-Gilloise)

Mugisha Bonheur (As Marsa)

Biramahire Abeddy (Ud Songo)

Sahabo Hakim (Standard Liege)

Niyonzima Haruna yongeye guhamagarwa mu Amavubi
Rubanguka Steve yongeye guhamagarwa


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW