Musanze : Hakozwe umukwabu ku biyise ‘Abateruzi’

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Gare ya Musanze iravugwamo insoresore ziyise Abateruzi

Insoresore ziyise ‘Abateruzi’ muri gare ya Musanze, batawe  muri yombi, maze abagera kuri 50 bajyanwa mu kigo Ngororamuco cya Kinigi.

Uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bwa gare na Polisi y’Igihugu.

Aba biyise Abateruzi bavugwagaho ibikorwa by’ubujura aho babeshyaga umuntu ko bamutwaje, bikarangira bamutwariye ibye.

Umuyobozi wa Gare ya Musanze Rwamuhizi Innocent, avuga ko byari bibabaje kugera ubwo umugenzi cyangwa se uwagana iyo gare yiganyira kubera insoresore .

Yagize ati: “Ziriya nsoresore njye buriya mbafata nk’inzererezi, kuko buriya mu igenzura twakoze abasaga 50 nta bya ngombwa bagiraga bya kompanyi bakorera, bari nk’abajura muri rusange.”

Akomeza ati “. Kugeza ubu rero abo bose bafashwe muri iyi gare batagira ikigo tuzi hano bakorera, ku bufatanye na Polisi ubu bari mu Kigo Ngororamuco cya Kinigi, n’undi wese uzaza akiha guhungabanya umutekano wa gare n’umugenzi amenye ko azabiryozwa.”

Rwamuhizi akomeza avuga ko hafashwe ingamba ko buri kompanyi yose ikorera muri Gare ya Musanze, isabwa gukora urutonde rw’abakozi bayo igashyikirizwa ubuyobozi bwa Gare, kandi buri mukozi akagira ikarita y’akazi n’ibyangombwa biranga uwo mukozi kandi ko uzarenga kuri ibyo azabihanirwa.

Bamwe mu bagenzi babwiye Imvaho Nshya ko  nabo bari bazengerejwe n’izi nsoresore.

Umwe mu bagenzi yagize ati: “Ku bwanjye numvaga aba bateruzi batazava muri iyi gare byari akavuyo, ariko ku buvugizi ndetse n’ubufatanye bwa Gare na Polisi y’u Rwanda izi nsoresore zirimo kugenda zigabanyuka turimo turinjira nta muvundo ibi bintu ni byiza cyane.”

- Advertisement -

Hirya no hino muri gare hakunze kugaragara abasore baba bavuga ko baje kwereka umugenzi icyerekezo cy’imodoka ashaka gutegeramo cyangwa ko bamutwaza umuzigo ariko bikarangira bagaragayeho ibikorwa by’ubujura.

UMUSEKE.RW