Ihuriro ry’abafatanyibikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza (JADF Nyanza) biyemeje gukura abaturage mu bukene mu buryo burambye.
Mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu karere ka Muhanga, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza bahuriye hamwe biga uko bakura abaturage bakiri mu kiciro cy’ubukene mu buryo burambye.
Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyibikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza, Gashonga Léonard avuga ko bimwe mubyakorwaga kandi byo kwigwaho ni uko wasanga hari abafatanyabikorwa bahurira ku muntu umwe kandi ugasanga bahurira ku muntu kandi bamuha ibintu bimwe
Yagize ati”Byarabaga ariko bigenda bigabanuka ariko twabifatiye ingamba bikaba na bimwe byo kureba ibyo abaturage bakeneye bagiye banisabira kugirango babashe kugera ku iterambere gusa ubu abafatanyabikorwa ntibazongera guhurira ku muntu umwe niyo bamuhuriraho ariko bazita kureba icyo uwo muturage acyeneye.”
Bamwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza bavuga ko ubu icyo bashyize imbere ari ugushyira umuturage imbere kugirango agere ku iterambere
Umuyobozi w’umushinga Ripple effect Rwanda, Eugene Ndayambaje avuga ko nk’abafatanyabikorwa iyo bahuriye kuri benshi bareba uburyo bafashwa ariko noneho mu rwego rwo kugirango bagere ku bandi batishoboye bose
Yagize ati”Tuzakomeza gushyira imbere abaturage bashobore gufashwa kugirango bashobore kugera ku iterambere rirambye.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo mu karere ka Nyanza Kamana Jean Marie Vianney yashimiye abafatanyabikorwa bo mu karere ka Nyanza uko bafasha akarere mugushyira ku isonga umuturage
Yagize ati”Ubu dufite inshingano muguherekeza umuturage mu myumvire,mu bushobozi tukamuhurizaho ibishoboka byose tukabiganiraho bityo tukabyumva kimwe yanafashwa icyo agenewe ariko kikanamuteza imbere.”
- Advertisement -
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza ubu habarurwa abagera kuri 68, mu karere ka Nyanza hari gahunda yo kuvana abaturage mu bukene muburyo burambye aho bakene bagera kuri 37,490, abari muri gahunda yo kuvanwa mu bukene mu buryo burambye ni 8,795, abamaze kugerwaho niyo na gahunda zibafasha kuvanwa mu bukene mu buryo burambye ni 6,763, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza bakaba bakomeje kubyitaho.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza