André Landeut yabonye akazi muri Congo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umubiligi wahoze ari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Alain André-Landeut, yahawe akazi mu kipe ya FC Lubumbashi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inkuru yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 21 Mata. Uyu mutoza uherutse mu Rwanda mu kipe ya Kiyovu Sports, yamaze kwemezwa nk’umukozi mushya muri iyi kipe.

André-Landeut, yahawe amasezerano y’umutoza mukuru n’Umuyobozi wa Siporo muri iyi kipe.

Mu mwaka ushize, uyu mutoza yaherukaga gutoza ikipe ya Gisirikare muri Bénin yitwa Adjidja Football Club.

Yaciye muri Kiyovu Sports. Mu myaka ibiri yahamaze, yayihesheje umwanya wa Kabiri muri iyo myaka ibiri n’igikombe cya Made in Rwanda cyari cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB).

Mu zindi kipe yatoje, harimo CIK Kamsar FC, Santoba FC, Satelite FC, zo muri Guinéa Conakry, Berekum Chelsea FC yo muri Ghana, AS Kaloum yo muri Guinéa Conakry n’izindi.

Yatoje kandi iwabo mu Bubiligi mu makipe arimo Union Saint Gilloise nk’umutoza wungirije, RSC Anderlecht y’Abatarengeje imyaka 19 na Union Saint Gilloise y’Abatarengeje imyaka 17. Yabaye kandi muri Royal White Star Bruxelles yo muri iki Gihugu n’ubundi.

Alain André-Landeut yanaciye muri Kiyovu Sports
Kiyovu Sports yayisigiye igikombe
Yatumye Abayovu bongera kumwenyuraho
Muri DCMP yahasize igikombe
Yaherukaga gutoza muri Bénin

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW