UEFA Champions League: Real Madrid na Bayern zaguye miswi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ibitego bibiri bya Vinicius Junior byafashije Real Madrid kunganyiriza na Bayern Munich mu Budage, mu mukino ubanza wa 1/2 cya Champions League.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 30 Mata 2024, kuri Stade Allianz Arena.

Bayern Munich yatangiye iri hejuru cyane mu minota 20 ya mbere y’umukino, aho abasore nka Jamal Musiala batezaga ibibazo ubwugarizi bwa Real Madrid.

Real Madrid nta buryo yaremaga bwashoboraga kubyara ibitego, kugera ubwo Ton Kroos yaje gucomeka umupira unyura hagati ya ba myugariro ba Bayern Munich usanga Vinicius, wahise asiga Kim Min-jae, umupira ahita awushyira mu nshundura, icya mbere kiba kiranyoye.

Bayern yabonye amahirwe yo kugombora ubwo Musiala yashyirwaga hasi inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ariko coup-franc bari babonye iterwa ku ruhande na Harry Kane wari uyiteranye ingufu nyinshi.

Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid iyoboye n’igitego 1-0.

Ni na ko batangiye igice cya kabiri bagerageza uburyo bukomeye. Babony amahirwe ku mupira Bellingham yari ahaye Ton Kroos wahise atera ishoti mu izamu ariko Manuel Neuer aratabara.

Bavarians bongeye kugarura icyizere mu bakunzi bayo bari baje kubashyigikira, ubwo Leroy Sané yazamukanaga umupira ku ruhande rw’ibumoso agacenga ba myugariro ba Real, umupira ahita awushyira mu nshundura. Umunyezamu Lunin ntiyamenye uko bagombowe.

Mu gihe kitageze no ku minota ine gusa, Bayern yaje kubona igitego cya kabiri kuri penaliti yatewe neza na Harry Kane. Ni ikosa ryari rikozwe na Lucas Vasquez, arambika hasi Jamal Musiala.

- Advertisement -

Nyuma y’aho gato Bavarians bashoboraga kubona igitego cya gatatu ku mupira Noussair Mazraoui yari acomekeye Harry Kane, umupira awuteye witambikwa na Rüdiger wahise awushyira muri koruneri. Joshua Kimmich yahise atera koruneri ariko Eric Dier ateye mu izamu n’umutwe umupira uruhukira mu biganza by’umunyezamu Lunin.

Jude Bellingham utagize umukino mwiza yaje guha umwanya Luka Modric habura iminota 15 ngo umukino ugere ku musozo. Kugera icyo gihe, Bayern Munich yari ikirusha Real Madrid mu kibuga.

Habura iminota irindwi yonyine ngo umukino ugere ku musozo, Kim Min-jae wahuritse muri uyu mukino, yaje kurahira  Rodrygo mu rubuga rw’amahina, Umusifuzi w’Umufaransa Clément Turpin ahita atanga penaliti. Penaliti yatewe neza cyane na Vinicius wateye mu nguni imwe, Neuer akerekeza mu yindi.

Umukino warangiye baguye miswi ibitego 2-2.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti yatangaje ko bagowe no kwinjira mu mukino. Ati “Wari umukino ushimishije. Twagakwiye kuba twitwaye neza kurusha uko twitwaye uyu munsi. Twagize ibibazo byo kuguma inyuma cyane mu gice cya mbere.”

Yakomeje agira ati “Twagerageje kugira ibyo duhindura mu gice cya kabiri. Twatangiye neza cyane ndetse twanatsinzwe ibitego bibiri tugikina neza. Gusa akazi kari kamaze kutubana kenshi ubwo byari bimaze kuba 2-1.”

“Vinicius atangiye kumenya uko  kuzenguruka mu kibuga byamufasha, aho kuguma ahantu hamwe gusa ategereje umupira. Yize neza uko agomba kugendagenda mu kibuga.”

Ku bijyanye n’umukino wo kwishyura, Ancelotti yavuze ko uzaba ari umukino uryoshye kandi ufunguye kuri buri wese, ko utamenya ibizaba.

Harry Kane we nyuma y’umukino yavuze ko atishimiye umusaruro bakuyemo, ariko ko nyine Real Madrid ari ikipe ikomeye. Ati “Ndababaye. Ubwo twari tuyoboye n’ibitego 2-1, twabonye andi mahirwe nk’abiri cyangwa atatu ntitwayabyaza umusaruro. Twari twiteze ko umukino uraza kuba ukomeye kuko Real Madrid ari ikipe nziza i Burayi, ishobora kukurangiza mu mahirwe abiri cyangwa atatu gusa babonye imbere y’izamu.”

Ku gutsinda igitego cya 43 mu mikino 43, Kane yagize ati “Ni umwaka w’imikino umeze neza kugeza ubu. Reka duhange amaso umukino wo kwishyura kuko ibintu byose dusigaje kurwanira biri muri iri rushanwa. Bizaba bitoroshye, ariko tugomba kujyayo [kwa Real Madrid] twizeye.”

Harry Kane amaze kugira uruhare rw’ibitego 11 (ibitego umunani n’imipira itatu yavuyemo ibitego) muri Champions League y’uyu mwaka. Nta wundi Mwongereza urabikora mu mwaka umwe.

Umukino wo wishyura Real Madrid izakiramo Bayern Munich kuri Santiago Bernabeu uzaba ku wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi, hateganyijwe undi umukino ibanza wa 1/2 ikipe ya Borussia Dortmund irakiramo Paris Saint Germain kuri Signal Iduna Park , saa Tatu z’ijoro.

Vinicius Junior yabaye umukinnyi mwiza w’umukino
Jamal Musiala yagoye Real Madrid
Bayern Munich yagoye Real Madrid
Leroy Sané yafashije ikipe ye
Legends
Vini yagoye cyane ba myugariro ba Bayern Munich
Yashimiwe n’abafana ba Real Madrid

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW