Abasaza n’abakecuru bo rugo rw’Impinganzima mu Karere ka Rusizi bishimiye ibihe byiza bagiranye n’abaririmbyi ba korali bethaniya(Chorale Bethanie) yo muri ADEPR Paruwasi ya Gihundwe, bavuga ko bituma badahereranwa n’agahinda k’abana babo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ibi babitangaje ubwo bari basuwe n’abaririmbyi b’iyi korari, igikorwa aba baririmbyi bahuje no kuremera aba basaza n’abakecuru.
Nyirandagu Judith w’imyaka 83 ukomoka I Rwamatamu mu karere ka Nyamasheke.
Mu gihe cya Jenoside umuryango we wose harimo abana be bose n’abuzukuru barishwe asigara wenyine.
Ati “Kuba aba bana badusuye twabyishimiye cyane, baturirimbiye batuganiriza ijambo ry’Imana, bituma twumva dususurutse ntiduheranwe n’agahinda”.
Iyi korali yasusurukije aba basaza n’abakecuru mu ndirimbo zirimo izo hambere nka ‘Umbe hafi’ n’izindi zabibukije urukundo rw’Imana.
Muganga Eliser ukomoka mu Murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi, umugore n’abana be batandatu bose bishwe muri Jenoside.
We na bagenzi bari mu rugo rw’Impinganzima bavuga ko banezerwa cyane iyo basuwe n’abashyitsi kuko bituma bumva batari bonyine.
Ati “Twabyakiriye neza kubona urubyiruko ruza rudusanga rukaturirimbira, bituma tutiheba ngo duheranwe n’agahinda k’abana bacu twabuze”.
- Advertisement -
Perezida wa Korali Bethanie, René Nzabonimana yavuze ko bahisemo gusura aba basaza n’abakecuru ari uko ari cyo ijambo ry’Imana ribasaba kwishimana n’abishima no kubabarana n’ababaye.
Ati “Twabasuye mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubereka ko batari bonyine ko natwe aho turi hanze ya ruriya rugo tubazirikana”.
Umuhuzabikorwa w’uru rugo rw’Impinganzima, Bamuzinire Adèle yashimiye iyi korali. amara impungenge abubaha cyane urugo rw’Impinganzima bigatuma batinya kubasura.
Ati “Urugo ni urugendwa. Abakahatinya nagira ngo bahindure imyumvire. Uru ni urugo rusanzwe ni urugo nk’izindi. Izi ngo duturanye iyo hari ibirori turabatumira n’iyo twagize ibyago baradutabara, amarembo arafunguye”.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yashimye iyi Korali, avuga ko aba basaza n’abakecuru bakeneye abantu babasura bakabahumuriza by’umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ni igikorwa dushimira chorale Bethanie, dushimira itorero ADEPR ibikorwa badufasha byo kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Urugo rw’Impinganzima rwa Rusizi rwatashywe ku mugaragaro ku wa 12 Ukwakira 2019, kuri ubu rurimo Intwaza 37 zirimo abakecuru 30 n’abasaza 7.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI