Imbogo eshatu mu zari zatorotse Parike zishwe

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

Imbogo eshatu mu zari zatorotse Parike zigakomeretsa cyane abaturage zishwe nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, nibwo abaturage batanze amakuru ko mu  Murenge wa Gahunga n’uwa Rugarama yo mu Karere ka Burera, ko imbogo zirindwi  zatorotse Parike zigakomeretsa abaturage barindwi, kuri ubu eshatu muri zo zamaze kwicwa.

Muri aba baturage uko ari barindwi bane muri bo bakomeretse bikomeye mu gihe batatu bakomeretse byoroheje, bose boherejwe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, yabwiye UMUSEKE, ko imbogo ebyiri zishwe n’abaturage indi imwe iraswa n’abakozi ba RDB.

Yongeyeho ko  imbogo ebyiri zamaze gusubira muri Parike, izindi ebyiri zitaraboneka bikekwa ko zikihishe mu myaka y’abaturage.

Ati” Yego byabaye mu gitondo cyo kuwa 18 Gicurasi 2024 mu gihe cya saa saa kumi n’ebyiri , twahawe amakuru n’abaturage ko imbogo zirindwi  zasohotse muri Parike y’Ibirunga zinjira mu Murenge wa Rugarama na Gahunga zikomeretsa abaturage barindwi  bari mu mirimo yabo itandukanye.

 Muri bo, bane bakomeretse bikomeye abandi batatu bakomeretse byoroheje  bose boherejwe mu Bitaro bya Ruhengeri bari kwitabwaho n’abaganga.”

SP Mwiseneza Jean Bosco yongeyeho ko imbogo eshatu zishwe .

Akomeza agira ati”Imbogo ebyiri  zishwe n’abaturage indi imwe yarashwe na RDB irapfa, izi zapfuye zatwawe na RDB yagiye kuzitaba, imbogo ebyiri zasubijwe muri Parike na RDB, izindi  mbogo ebyiri ziracyari gushakishwa kubufatanye bw’inzego z’umutekano, RDB ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, n’abaturage.

- Advertisement -

SP Mwiseneza yahaye ubutumwa abaturage bw’uko igihe cyose babonye imbogo zasohotse muri Parike y’Ibirunga bakwiye kwihutira kubimenyesha inzego z’Umutekano, RDB n’ubuyobozi.

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE/ AMAJYARUGURU