Vision na Rutsiro zikomeje inzira igana mu Cyiciro cya mbere

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Vision FC yatsinze Intare FC igitego 1-0 mu mukino wa kabiri w’iya kamarampaka irushaho gutera intambwe igana mu Cyiciro cya Mbere, mu gihe AS Muhanga yasimbuye Espoir FC, yakomeje kurutanga nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Rutsiro ibitego 3-1.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi 2024, hakinwe imikino ya kabiri ya kamarampaka (Playoffs), ihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Ikipe ya Vision yari yakiriye Intare FC mu mukino wabereye kuri Stade Mumena. Muri uyu mukno utari woroshye, amakipe yombi yahanganye ariko bajya kuruhuka nta yirebye mu izamu ry’iy’indi.

Mu gice cya kabiri, iyi kipe yo ku Mumena yaje kubona igitego hakiri kare, ahagana ku munota wa 61. Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu w’Umugande, Mutebi Rachid, wanyuze mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere arimo Gicumbi FC , Etincelles, Mukura VS na Musanze.

Intare zagerageje kureba uko zagombora ngo nibura zicyure inota rimwe, ariko Vision iryama ku izamu ryayo, umukino urangira icyuye imbumbe y’amanota atatu.

Mu wundi mukino wa kamarampaka wabaye, As Muhanga yabonye itike y’iyi mikino nyuma y’aho Espoir y’i Rusizi ihaniwe gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa, yari yakiriye Rutsiro FC yanayitsinze ibitego 3-1.

Nyamara ikipe ya AS Muhanga ni yo yari yabanje gufungura amazamu hakiri kare cyane ku munota wa kabiri w’umukino, binyuze kuri Brian Jr. Nyuma y’iminota ine gusa Rutsiro yahise igombora iki gitego kuri penaliti yatewe na Dusenge B bituma amakipe yombi asoza igice cya mbere rugeretse.

Rutsiro FC yacurikiyeho AS Muhanga ikibuga mu gice cya kabiri birangira iyibonyemo ibindi bitego bibiri na byo bya Dusenge B., umukino urangira bacyuye mu Rutsiro amanota atatu.

Nyuma y’imikino ibiri ya kamarampaka, Vision FC ni iya mbere ku rutonde n’amanota atandatu, Rutsiro ni iya kabiri n’amanota ane, Intare ni iza gatatu n’inota rimwe, mu gihe AS Muhanga ya nyuma yo itarabona inota na rimwe.

- Advertisement -

Imikino y’umunsi wa Gatatu, izakinwa tariki ya 29 Gicurasi. Amakipe yose uko ari ane, azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura maze hazarebwe ebyiri zifite amanota menshi, zihite zibona itike yo kujya mu Cyiciro cya Mbere gusimbura Étoile de l’Est na Sunrise zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Vision FC ikomeje gahunda yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere
N’abafana iba yabazanye
Vision FC ntiyoroheye Intare FC
Vision FC ntiratsindirwa ku Mumena
Intare FC zifite inota rimwe kuri atandatu
Hafashwe umunota wo Kwibuka
Umukino wa Vision FC na Intare FC wari ukomeye
Vision FC inafite abakunzi

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW