FARDC igiye kurasa amatsinda ya Wazalendo ayigabiza M23

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FRDC, zeruye ko zigiye kurasa amwe mu matsinda ya Wazalendo akekwaho gukorana n’umutwe wa M23 mu mirwano ikomeje guca ibintu mu nkengero za Kanyabayonga.

Ayo matsinda ya Wazalendo arashinjwa gukorana na M23 ku buryo aho abo barwanyi bageze ngo biborohera kwirukansa ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

Umuvugizi wa Sokola 1 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa RDC, Colonel Mack Hazukay, yahamije ko ayo matsinda y’inyeshyamba zabatijwe izina rya “Wazalendo” ari gukorana n’umwanzi muri iyo zone y’imirwano, ibiri kugira ingaruka zikomeye kuri FARDC.

Ati “Byagaragaye mu gace kaberamo imirwano yo kurwanya M23 ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda ko hari abarwanyi ba Wazalendo bakina umukino w’umwanzi.”

Col Hazukay yavuze ko bategetse abayobozi ba Wazalendo kumenyekanisha abarwanyi babo no kwerekana ibimenyetso byihariye bibaranga ku bayobozi b’imitwe ya FARDC ibegereye.

Yavuze ko amatsinda ya Wazalendo n’indi mitwe y’inyeshyamba ikorera mu Karere ka Beni-Butembi na Lubero igomba kwimenyekanisha kuri FARDC kugira ibyo bice bitazagwa mu maboko ya M23 kubera ibyitso bikorana nayo.

Col Hazukay yavuze ko abarimo FPP/ AP ya Kabido na UPLC ya Kambale Mayani bari mu ba mbere bakekwaho gukorana n’umutwe wa M23 ukomeje kwigwizaho ibice wambura FARDC n’abambari bayo.

Kugeza ubu, ayo matsinda ya Wazalendo yahawe amasaha 48 ngo abe yamaze kwiyanzuza ku buyobozi bw’ingabo za Guverinoma ya Congo, mu gihe bitakorwa azaraswa nk’abanzi b’igihugu.

ISESENGURA

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW