Djihad Bizimana yitendetse ku munyamakuru wo muri Bénin

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad, yasubije Abanya-Bénin bafata u Rwanda nk’uruciriritse ko na bo badafite izina rinini muri ruhago.

Ku wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi, ni bwo habaye Itangazamakuru ryaganiriye n’amakipe y’Igihugu y’u Rwanda na Bénin, ku mukino ibi Bihugu byombi bifitanye kuri uyu wa Kane mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Impamvu y’iki kiganiro, ni uko Bénin iza kwakira u Rwanda kuri uyu wa Kane Saa Tatu z’ijoro z’i Kigali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Ni umukino uteganyijwe kubera muri Côte d’Ivoire kuri Stade Félix Houphouët Boigny aho Benin yakirira Amavubi.

Ubwo abakapiteni n’abatoza bari mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka kuri uyu mukino, umunyamakuru wa Bénin yabajije kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana niba badatewe ubwoba na Bénin kubera ko u Rwanda atari Igihugu kizwi mu mupira w’amaguru.

Djihad akaba yatunguranye amuha igisubizo cyashimishije benshi mu banyarwanda aho yamubwiye ko na Benin atari igihugu cy’umupira.

Ati “Uravuze ngo u Rwanda nta bwo ari Igihugu cy’umupira w’amaguru. Ariko na Bénin na yo ni ko imeze, ni byiza kuko umukino uzaba ari 50/50, nta bwo ari nk’uko twaba tugiye gukina na Maroc, turiteguye ibindi tuzabireba nyuma y’umukino.”

Kugeza ubu u Rwanda ni rwo ruyoboye iri tsinda n’amanota ane, Afurika y’Epfo ifite atatu, Nigeria, Lesotho, Zimbabwe zifite abiri mu gihe Bénin ifite rimwe.

Bizimana Djihad yibukije Bénin ko atari Igihugu gikaze muri ruhago

UMUSEKE.RW

- Advertisement -