Rutsiro yagarukanye icyubahiro mu cyiciro cya Mbere (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uretse kugaruka mu cyiciro cya Mbere, ikipe ya Rutsiro FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsinda Vision FC ibitego 2-1.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hasojwe shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri. Amakipe yahuriye ku mukino wa nyuma ni yo yamaze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Ikipe ya Rutsiro FC yari yasuye Vision FC mu mukino wo kwishyura ari na wo usoza shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Umukino wahuje amakipe yombi, watangiye Saa Cyenda z’amanywa, ubera kuri Kigali Pelé Stadium.

Abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, Munyantwali Alphonse, Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa Yussuf, Perezida wa Rutsiro FC, Nsanzineza Ernest n’abandi.

Ibifashijwemo na Kwizera Eric na Nizeyimana Jean Claude uzwi Rutsiro, Rutsiro FC yegukanye igikombe itsinze Vision FC ibitego 2-1.

Nyuma y’umukino, Gatera Moussa utoza iyi kipe y’i Burengerazuba, yavuze ko rwari urugendo rukomeye ariko hamwe n’Imana rwagenze neza.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko kimwe mu byo yahinduye, ari imitekerereze y’abakinnyi kuko ari cyo cyari gikenewe kurusha ibindi.

Nsanzineza Ernest uyobora Rutsiro FC, yavuze ko bagerageje kuba hafi cyane y’ikipe kandi byatanze umusaruro mwiza.

- Advertisement -

Vision FC na Rutsiro FC, zasimbuye Étoile de l’Est na Sunrise FC zamaze gusubira mu Cyiciro cya Kabiri.

Umukino wo warimo guhangana
Rutsiro FC yihariye umukino mu gice cya Mbere
Nkubito Hamza wa Rutsiro FC, ni umwe bagoye Vision FC
Mutsinzi Claude nawe ari mu bafashije Rutsiro FC
Umukino wo wagaragazaga ko ari uw’amakipe yazamutse mu Cyiciro cya Mbere
Yazamukanye icyubahiro
Abakinnyi ba Rutsiro FC mu byishimo
Nizeyimana Jean Claude yatsinze ibitego 12 muri uyu mwaka w’imikino 2023/2024
Gatera Moussa yahise ayizamura mu gihe gito ayimazemo
Gatera Moussa yari ashagawe n’inshuti n’abavandimwe

UMUSEKE.RW