U Rwanda rwabonye imidari ibiri muri “Kigali International Peace Marathon 2024”

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye ku Banyarwanda babiri, Mutabazi Emmanuel na Imanizabayo Emeline, u u Rwanda rwegukanye umudali wa Bronze nyuma y’uko aba bombi babonye umwanya wa Gatatu mu bagabo n’abagore basiganwe mu cyiciro cya Half Marathon muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’ yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kamena, ni bwo habaye Marathon Mpuzamahanga yitiriwe Amahoro izwi nka “Kigali International Peace Marathon”, yabaga ku nshuro ya yo ya 19 kuva mu 2005.

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, ni we watangije iri rushanwa Saa mbili za mu gitondo kuri BK Arena.

Abayiyandikishijemo ni 10,183 bo mu bihugu 35 barimo abavuye hanze 4,001. Muri abo harimo abasiganwe muri Half Marathon y’ibilometero 21, yiyandikishijemo 3,605 na Full Marathon y’ibilometero 42, yiyandikishijemo 1,142.

Saa Mbiri n’iminota 40 ni bwo hahagurutse abakinnye muri ’Run for Peace’ y’ibilometero 10, aho iki cyiciro kiyandikishijemo 5,456.

Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie-Solange Kayisire; Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bitabiriye iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro.

Mu bandi harimo Ange Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, na bo bari mu bakoze intera y’ibilometero 10 mu cyiciro cya ’Run for Peace’.

Umunyarwanda, Mutabazi Emmanuel yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 27. Ni mu gihe Umunya-Kenya Francis Kipkorir yegukanye umwanya wa mbere amurushije amasegonda 22, akurikirwa na mwenewabo Leonard Kipkoech Langat wamurushije amasegonda atatu.

Umunyarwandakazi, Imanizabayo Emeline na we yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda abiri. Ni mu gihe Umunya-Kenya Winfridah Moraa Moseti yegukanye umudali wa Zahabu amurushije iminota ibiri naho uwa Feza utwarwa na Vivian Jepkogei Cheruiyot wamurushije isegonda rimwe.

- Advertisement -

Umunya-Kenya, Laban Korir yegukanye ’Kigali International Peace Marathon 2024’ mu bagabo akoresheje amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda atandatu. Uyu yakurikiwe na mwenewabo Cornelius Kipeti Kiplagat wasizwe amasegonda 12 gusa. Iki kikaba aricyo cyiciro giumba ibindi muri iri siganwa cya ’Full Marathon’.

Mu bagore uyu mwanya watwawe n’Umunyakenya Joan Kipyatich akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 27, akurikirwa n’Umunya-Éthiopie, Meseret Abebavehu warushijwe iminota itatu, mu gihe Florence Chepsoi Jepkosgei nawe wo muri Kenya yabaye uwa gatatu arushwa iminota itandatu n’uwa mbere.

Ni ku nshuro ya mbere Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitabiriwe n’abantu benshi kuko uyu mwaka yitabiriwe n’abakinnyi basaga 10 bari mu rwego rwa mbere rw’abakomeye ku Isi. Intego ni uko iri siganwa ryagera ku rwego rwa kabiri rw’akomeye ku Isi [rwa Gold] mu mwaka utaha.

Ange Kagame ari mu bitabiriye “Kigali International Peace Marathon”
Ange Kagame yari mu Cyiciro cy’Abatarabigize umwuga
Mutabazi Emmanuel yegukanye umudari wa Bronze
Ubwo yahabagwa ibihembo bye
Imanizabayo Emeline na we yegukanye umudari wa Bronze
U Rwanda rwegukanye imidari ibiri muri “Kigali International Peace Marathon 2024”
Ni Isiganwa ryitabiriwe cyane uyu mwaka
Bahagurukiye kuri BK Arena
Habaye umuhango wo gutaramira abashyitsi b’u Rwanda
Ubwo Laban Korir yari ageze ku murongo ari uwa mbere
Nk’ibisanzwe, Abanya-Kenya bafashe imyanya ya mbere

UMUSEKE.RW