Ibyo Perezida Kagame yifuriza urubyiruko rw’u Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko yifuriza urubyiruko rw’u Rwanda kuzagira ejo hazaza, bagira uruhare mu guteza imbere igihugu nabo ubwabo.

Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2024, mu kiganiro yagiranye n’urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, cyatambukaga no ku bindi bitangazamukuru by’imbere mu gihugu.

Perezida Kagame yabajijwe icyo yifuriza urubyiruko rw’u Rwanda dore ko ari narwo rwinshi mu baturage b’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko uko abantu bareba urubyiruko ubu bivuze ejo hazaza h’igihugu.

Ati “Ejo hazaza tubifuriza ni ukugira ngo bazagire uruhare rubateza imbere, ruteza imbere igihugu. Ibyo bubakiraho ni ibyo twubaka ubu. N’ibi by’amatora tuzajyamo kugira ngo abantu babyumve neza , ni ukwerekana ko iyo wubaka ubu uba ushaka ko ibyo wubatse biramba, bizaramba ari uko abagera ikirenge mu cyawe bafite aho bagana wubatse.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwigaragaza rukagira icyo rukora ndetse ko rudakwiriye kujijinganya kujya muri Politike.

Ati “Urubyiruko mukwiriye kwigaragaza, mukwiriye kugira icyo mukora. Rimwe na rimwe hazamo urujijo iyo havuzwe politiki. Bamwe bakabyanga ngo ‘Sinshaka kujya muri Politiki’. Nihe uzajya hataba politiki? Nutagira uruhare muri politiki nziza, politiki izagusanga aho uzaba uri hose ikugireho ingaruka. Icyiza ni uko wayigiramo uruhare aho kugira ngo ikugireho ingaruka.”

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022, ryagaragaje ko mu Rwanda hari abaturage basaga miliyoni 13, muri abo 65,3% bari mu cyiciro cy’urubyiruko, ndetse benshi bifitemo icyizere cyo gukomeza intambwe y’iterambere igihugu kigezeho.

Hari Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ibashinzwe n’igihugu kikaba kibaha amahirwe anyuranye arimo n’Imishinga irimo nka YouthConnekt Awards.

- Advertisement -

Hari ikigega kandi cya BDF gifasha urubyiruko aho gitanga inguzanyo n’imfashanyo ku rubyiruko rufite imishinga ndetse kuri ubu urubyiruko ni bamwe mu biganje mu myanya ifata ibyemezo no muri Guverinoma.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW