Nyamagabe: Abafatanyabikorwa biyemeje kwihutisha Iterambere

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Akarere ka Nyamagabe gafite abafatanyabikorwa barenga 150

Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe, JADF Imparirwamihigo, biyemeje ubufatanye mu kwihutisha Iterambere ry’Akarere kabo.

Byagarutsweho mu Nteko Rusange y’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe, JADF, yabaye ku ya 19 Kamena 2024 yari yahujwe no gutangiza  Imurikabikorwa ryabo ‘ JADF Open Day 2023-2024’.

Mathias Ndurugize ukorera umuryango ARCT Ruhuka, ukaba umwe mu batanyabikorwa ba Nyamagabe mu bijyane n’Ihungabana, Ubudaheranwa n’ubumwe.

Yabwiye UMUSEKE ko guhura kw’abafatanyibikorwa bivuze guhirira hamwe no guhuza ibitekerezo bigamije kwihutisha Iterambere ry’Akarere kabo.

Ati” Ni ukunoza ibyo twakoraga mu buryo bw’imitangire ya raporo, kugira uruhare mu migendekere myiza ya JADF cyane cyane  ku bijyanye n’imisanzu byose bigamije kwihutisha Iterambere ry’Akarere.”

Perezida wa JADF Nyamagabe, Munyanyiko Diedonne, yavuze ko Inteko Rusange iba igamije kureba ubuzima bw’abafatanyabikorwa no kureba aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo baba bariyemeje .

Ati” Nk’uko izina ryacu ribivuga turi Abafatanyabikorwa b’Akarere mu Iterambere, intego yacu ni ugufasha Akarere mu mishinga igamije itandukanye igamije Iterambere ry’abaturage. Ibikorwa byose dukora bigamije kunganira akarere kwihutisha Iterambere ry’aba iry’ubukungu ndetse n’iry’imibereho myiza y’Abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe W’ungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadée, yavuze ko yaba  JADF n’Akarere gukorera hamwe bitanga umusaruro.

Ati” Hari igihe ubushobozi butabonekera rimwe hari igikorwa nk’ubuyobozi twateganyaga kuzakora mu myaka itatu iri imbere ariko ukabona hari umufatanyabikorwa wahita atubwira ati Icyo njye nagikora muri uyu mwaka. Ibyo rero byihutisha Iterambere mu baturage.”

- Advertisement -

Muri iyi Nteko Rusange, Abafatanyabikorwa beretswe Amategeko ngengamikorere agiye kujya abagenga, ndetse banaganirizwa ku bikubiye muri gahunda y’Iterambere rirambye ry’akarere mu myaka itanu iri imbere, (DDS-2024-2029).

Hanafunguwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe rizaba kuva ku ya 19 kugeza ku ya 21 Kamena 2024.

Mu Karere ka Nyamagabe hari Abafatanyabikorwa mu Iterambere barenga 150.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe W’ungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadée.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW/ NYAMAGABE