Imvugo ye niyo Ngiro ! Imbamutima z’abivuriza ku Bitaro bya Nyabikenke

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abaturage barishimira ko begerejwe i Bitaro bya Nyabikenke

Bamwe mu baturage bivuriza ku Bitaro bya Nyabikenke mu karere ka Muhanga,barashimira umukuru w’Igihugu wabahaye iBitaro,  byabakuye gukora ingendo no kuba hari ababuraga ubuzima kubera  kujya kwivuriza kure.

Abavuganye n’Umunyamakuru wa UMUSEKE  bafite ababyeyi baje kubyararira ku Bitaro, bavuga ko ibi Bitaro bahawe n’umukuru w’Igihugu byaziye igihe kuko byabaruhuye.

Nzamwitakuze Marianne, akomoka mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Kayenzi.

Uyu avuga ko yaruhuwe ingendo ndende yakoraga ajya kwivuriza iKagbayi cyangwa iRuli mu Karere ka Gakenke.

Ati “ Ubundi najyanaga umwana wange mu Rukoma , cyangwa tukambuka Nyabarongo tukajya muri Gakenke i Ruri. None rero umubyeyi wacu yatuzaniye iBitaro, ashyiramo inzobere zishoboye byose.Yahakoreye ibintu byiza by’agatangaza.

Uyu akomeza ati “ Umwana yagize gutya afatwa n’inda ariko yaka taransiferi (Transfer) , noneho avuye ku gipimo i Kayenzi,ubwo umwana buracya arafatwa. Abaganga bacu ni abantu Imana yahaye, baraje baratwakira, tubaha taransiferi, umwana bamurwanaho rwose, badufata neza.Kuko iyo tuje inaha tubona abatugemurira, ntabwo twicwa n’inzara, naho ahandi twakoreshaga amafaranga ,bikatuvuna, Nyabarongo yakuzura bikatuyobera. Imvugo ye niyo Ngiro kandi si ibi mbona yakoze gusa yadukoreye ibindi byinshi cyane ,umubyeyi wacu rwose Imana izamuhe umugisha.”

Ibi kandi  abihuje na Muhawenimana Liliose, wo mu Kagari ka Rukeri,Umurenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga.

Uyu mubyeyi nawe ufite umwana waje kubyarira kuri ibi Bitaro bya Nyabikenke, ashimira umukuru w’Igihugu wabahaye ibitaro bigezweho kandi bifite serivisi zose.

Ati “  Twagiraga gutya tukajya iyo muri za Kagbayi bikaduhenda. Cyangwa tukajya iyo muri za Ruli muri Gakenke twambutse Nyabarongo na byo tukabona biraduhenda. Ubwo umubyei wacu yatugejejeho Ibitaro, murabona yuko tuva hafihafi, tukaza tugasanga abaganga umubyeyi yatwoherereje bakadufasha,  bakadufasha kubaga, ari ukubyaza uburyo busanzwe nabwo bakadufasha  noneho tukamushimira ibyiza yatugejejeho, iBitaro yaduhaye bigatuma tutavunika , ababyeyi bacu ntibavunike.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke Dr Nkikabahizi Fulgence yabwiye UMUSEKE ko kuri ubu abaturage batagikora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi ahandi.

Ati “ Iki gikorwa ni igikorwa cyishimiwe n’abaturage, bari bafite imbogamizi zo kwegera ivuriro nk’iri. Tumaze gutanga serivisi muri ibi Bitaro, abaturage barabyishimira cyane.Tumaze gufungura serivisi zose zateganyijwe .Izo duheruka gufungura ni izo kubyaza no kuvura impinja. Byaruhuye ingendo kuko bakoraga iBirometero 60 (60km) bajya gushaka serivisi ahandi, kandi nkuko mubizi nta tagisi ziba hano, ntabwo zirahagera abayobozi baracyabikorera ubuvugizi ariko umuntu wajyaga iKabgayi yagombaga kugenda na moto ,iminsi nk’itatu cyangwa itanu umuntu ari mu Bitaro wari umugogoro ukomeye cyane. Abantu bari kuza, bagashimishwa n’izo serivisi [bajyaga gushaka kure].

Uyu muyobozi avuga ko ibi Bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi  ku bitanda 160 .

Ibitaro bya Nyabikenke biherereye mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabitanze kugira ngo bihe serivisi abatuye mu bice byo mu misozi miremire ya Ndiza.

Abahatuye basanzwe bivuriza mu Bitaro bya Kabgayi i Muhanga, no mu Bitaro bya Ruli biherereye mu Karere ka Gakenke ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu mubyeyi arashima Paul Kagame wabahaye i Bitaro bakaba batagikora ingendo ndende
Ibitaro bya Nyabikenke biherereye mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga,
Abaturage ntibagitega moto bajya kwivuriza kwa muganga bahawe Imbangukiragutabara 

UMUSEKE.RW