Frank Habimeza ati “Nimuntora nzasubizaho kaminuza ya UNATEK”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Dr Habineza Frank ubwo yari mu Ntara y'Iburasirazuba

Umukandida Dr Frank Habineza wa Green Party, yagaragaje ibyiza ateganiriza abatuye Intara y’Iburasirazuba by’umwihariko, akarere ka Ngoma, yavuze ko azasubizaho Kamunuza ya UNATEK.

Ku munsi wa gatatu wo kwiyamamaza, ishyaka green Party ryari mu Karere ka Ngoma na Kayonza.

Dr Frank Habineza yababwiye ko igihe bamugirira icyizere akaba Perezida w’u Rwanda, azabageza kuri byinshi byiza by’umwihariko abatuye akarere ka Ngoma, ko azongera akagaruraho Kaminuza ya UNATEK yahahoze ikaza gufunga imiryango.

Uyu mukandida akomeza avuga ko ibyo avuga mu kwezi kwa cyenda (Nzeri) bizaba byakemutse naramuka atowe.

Akavuga ko arinaho abashomeri bazakura akazi akaba abizeza ko bitazarenza ukwezi kumwe aramutse atowe, kuko afite gahunda yo guha imirimo abize n’abatarize.

Yagize ati “Ndabizeza ko nimungirira icyizere mukantora ku mwanya wa Perezida, nzabakemurira ibibazo byinshi mufite, birimo kubaha akazi ndetse no kongera gukora kw’iyi Kaminuza, kuko nzi neza ko yabahombeje byinshi. Mu kwezi kwa 9 izaba yatangiye gukora ari naho abenshi bazakura akazi gatandukanye.”

Mu bindi yijeje abari bateraniye aho ni uko umuntu wese uzajya uba afite mituweli, azajya agurira imiti muri forumasi yose ashaka akanabonamo imiti akeneye yose.

Bamwe mu baganiriye n’UMUSEKE bari bitabiriye iki gikorwa bavuga ko baje kumva ibyo avuga ngo bumve niba koko afite intego nziza z’ibyo azabakorera.

Habimana Jerome yagize ati “kubera ko mbona ntacyo umusaza atakoze, numvaga aba ntacyo bavuga, bazakora gihari, gusa ibyo bavuze by’iyi Kaminuza koko turayikeneye cyane, kuko hano kuva yahava harakonje cyane naho yahoze habaye amatongo, baramutse bayihagaruye rero byadufasha.”

- Advertisement -

Uwimana Devotha na we ati “Numvise ibyo bavuga numva nibyiza niba bazabikora byadufasha kuko nanjye nakoragamo isuku, kuva bafunga rero urumva ko nahombye, jyewe ku bwanjye numva uwatorwa wese yadufasha akagarura iyi Kaminuza hano kuko twarahombye cyane.”

Ishyaka Green Party risoje kwiyamamaza mu karere ka Ngoma, ryakomereje mu Karere ka Kayonza mu isanteri ya Kabarondo aho naho bakomeje bagezaho ku baturage imigabo n’imigambi y’ibyo bazabakorera bitandukanye.

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW