Mu Rwanda habonetse umu-Agent wemewe na FIFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mateka ya ruhago y’u Rwanda, habonetse Umunyarwanda, Tuyisenge Aimable wemerewe kugura cyangwa kugurisha abakinnyi mu buryo bwemewe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Ruhago ku Isi.

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryakoresheje ikizami Abanyarwanda n’abandi banyamahanga, hagamijwe kubaha uburenganzira bwo guhagararira abakinnyi kinyamwuga.

Abakoze iki kizami, uko ari batandatu, barimo Abanyarwanda bane n’abakomoka mu bihugu by’abarabu babiri.

Nyuma y’amanota yatanzwe na FIFA muri Kamena, Tuyisenge Aimable usanzwe unafite abakinnyi ahagarariye mu Rwanda no hanze ya rwo, ni we wabashije kubona amanota amwemerera guhabwa ibyangombwa bya FIFA.

Ubusanzwe si ibyari bimenyerewe ko mu Rwanda haba uhagararira abakinnyi wabigize umwuga ndetse wemewe na FIFA kuko ababikora bose babikora kubera kubikunda ndetse nta byangombwa by’uru rwego bafite.

Tuyisenge we yahisemo kubikora kinyamwuga, akajya ahagararira abato ndetse n’abujuje imyaka y’ubukure (FIFA Football Agent) kuko byemewe.

Iki cyangombwa cyemerera uwo ari we wese gukorana na FIFA nk’umuhagararizi w’abakonnyi, gitangwa biciye mu bizami bitangwa na FIFA.

Tuyisenge Aimable asanzwe ahagarariye abakinnyi barimo Hakim Hamiss wa Gasogi United, Iradukunda Élie Tatou wa Mukura VS, Pavelh Ndzila wa APR FC, Ndimbumba Jordan wa Mukura VS, Nikodem wahoze muri Étoile de l’Est n’abandi.

FIFA yemeje ko Tuyisenge Aimable yemerewe guhagararira abakinnyi nk’uwabigize umwuga
Tuyisenge Aimable yahawe ibyangombwa bimwemerera gukora nk’umuntu-Agent wemewe na FIFA
Aimable aba ari ku kibuga kenshi
Tuyisenge (wambaye ingofero) aba asesengura ruhago ku bibuga bitandukanye
Akazi kenshi agakorera ku bibuga

UMUSEKE.RW

- Advertisement -