Umugore yagiye kwiha akabyizi acumbikisha umwana baramusambanya

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Akarere ka Kamonyi mu ibara ritukura

KAMONYI: Amakuru atangwa n’Umuyobozi bw’Umudugudu wa Kavumu Akagari ka Nyamirembe mu Murenge wa Karama, avuga ko hari Umugore bikekwa ko yagiye gusambana ajyana n’abana be babiri abasembereza mu nzu irimo umusore bucya umwe muri abo yasambanyijwe n’uwo musore.

Ayo makuru aturuka mu buyobozi bw’Umudugudu wa Kavumu avuga ko uyu mugore yavuye iwe yitwaje abana b’abakobwa be babiri agiye gusambana n’umugabo utari uwe.

Ayo makuru akavuga ko uyu mugore yabonanye n’uwo mugabo, aha umusore abo bakobwa ngo abacumbikire.

Umukuru muribo akaba afite imyaka 8 y’amavuko aramusambanya kugeza ubwo amukomerekeje.

Mudugudu ati “Byageze nijoro abaturage bumva umwana ataka barahurura basanga arangije kumusambanya kandi yamwangije nk’uko abihamya”.

Umukuru w’Umudugudu avuga ko umugabo uwo mugore yaje asanga, arara mu nzu ntoya cyane ku buryo bose batari gukwirwa nibwo yafashe iki cyemezo cyo kubacumbikisha.

Bavuga ko uyu musore akimara gukora ibyo akekwaho yahise acika arahunga batamufashe ngo ashyikirizwe Ubugenzacyaha.

Gusa abaturage bavuga ko abamenye ayo makuru bayahishe ntibabikoramo raporo baha izindi nzego.

Gitifu w’Umurenge wa Karama, Nizere Yvette Aline yabwiye Itangazamakuru ko bagiye gukurikirana abihereranye ayo makuru.

- Advertisement -

Ati “Ntabwo nari mbizi, cyakora turabikurikirana ababigizemo uruhare babihanirwe.”

Birakekwa ko uyu mwana w’umukobwa yasambanyijwe mu ijoro ryo kuwa kabiri Taliki ya 16 Nyakanga 2024 ajyanwa kwa muganga kuwa kane.

Ubwo twateguraga iyi Nkuru, uwo musore ushinjwa iki cyaha cyo gusambanya umwana yari atarafatwa n’urwego rw’ubugenzacyaha.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi