Perezida wa Seychelles yishimiye intsinzi ya Kagame

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Paul Kagame na Wavel Ramkalawan uyobora Seychelles

Perezida wa Repubulika ya Seychelles, Wavel Ramkalawan, yashimiye Perezida Paul Kagame watorewe kongera kuyobora Repubulika y’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, amubwira ko kongera gutorwa kwe bigaragaza icyizere abanyarwanda bamufitiye mu gukomeza kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

Kuva ku ya 14-16 Nyakanga 2024, mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite.

Mu by’agateganyo byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yagaragaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99.18%, arusha abo bari bahanganye barimo Dr Frank Habineza wagize amajwi 0.50% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

Nyuma yo gutsinda amatora, abakuru b’ibihugu bitandukanye mu nguni z’Isi bakomeje gushimira Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya kane, izageza mu 2029.

Muri abo barimo Wavel Ramkalawan wa Seychelles, mu butumwa bwashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, bugaragaza ko Wavel yishimiye itorwa rya Perezida Kagame.

Mu butumwa bwe Perezida Ramkalawan yagize ati “Nejejwe no kubashimira mbikuye ku mutima kuba mwongeye gutorwa nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko kuba Perezida Kagame yongeye gutorwa ari igihamya cy’ubuyobozi bwe kandi bikagaragaza icyizere abaturage b’u Rwanda bamufitiye mu cyerekezo cye cy’u Rwanda rutera imbere kandi rwunze ubumwe.

Ati ” Nizera ko k’ubuyobozi bwawe, u Rwanda ruzakomeza gukataza mu kugera ku majyambere arambye, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage.”

Perezida Wavel yavuze ko Seychelles n’u Rwanda bisangiye umubano ukomeye kandi ufite imbaraga, ibyo bikaba byarashimangiwe nu ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Kamena ya 2023.

- Advertisement -

Ati “Ntegerezanyije amatsiko kuzakomeza imbaraga zacu mu bufatanye hagati y’ ibihugu byombi, akarere ndetse no ku rwego Mpuzamahanga.”

Mu bandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bamaze gushimira Paul Kagame barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, William Ruto wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Abiy Ahmed wa Ethiopia, Phillip Nyusi wa Mozambique, Umwami Mohammed VI wa Morocco, Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Mottley n’abandi.

MUHIRE THIERRY / UMUSEKE.RW