Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB , mu Karere ka Ruhango, rwafunze abagabo babiri bakekwa gukoresha ibikangisho, basiga amazirantoki urugo rwa Mudugudu.
Abatawe muri yombi ni Nzabandora Vianney na Ntihabose Emmanuel bo mu Mudugudu wa Rusebeya,Akagari ka Buyogombe, Umurenge wa Ruhango , mu Karere ka Ruhango.
Aba bose ni abavandimwe bigakekwa ko ari bo bagize uruhare mu gusiga amazirantoki urugo rwa Musabyeyezu Marie–Josée , ukuriye Umudugudu wa Rusebeya.
Uyu muyobozi yatanze ikirego kuri RIB, sitasiyo ya Ruhango, yabwiye Radio/TV1 ko ku munsi w’ejo wo ku wa mbere tariki ya 23 Nyakanga 2024, abagizi ba nabi basize amazirantoki ku muryango w’inzu ye.
Ati “ Ku muryango wo kuri salo no ku madirishya yombi. Ni amazirantoki, ahantu hose bayasize .”
Uyu muyobozi ashinja aba batawe muri yombi kuko yaherukaga kubatangaho amakuru yuko ari abajura, bakamubwira ko bazamugirira nabi.
Ati “ Icyo nifuza cya mbere ni uko inzego zibishinzwe zakurikirana ikibazo. Ikibazo gihari ni uko bazengereje abantu , twabivuga bakatwita abarwayi bo mu mutwe.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, anenga abasize amazirantoki ku nzu ya Mudugudu.
Ati “ Mu by’ukuri igihari kimwe ni uko tutaramenya ababikoze ariko hari abakekwa, iperereza rirakomeza , nyuma nibwo tuzamenya niba hari abahamwa n’icyaha bakurikiranywe .
- Advertisement -
Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’iki cyaha gifatwa nko gushyira ibikangisho kuri Mugudugu, bazahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.
UMUSEKE.RW