Perezida Kagame na Madamu Jeannette bageze i Paris aho bagiye kwitabiri ibirori byo gutangiza Imikino Olempike bizabera i Paris kuwa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024.
Perezida wa Repubulika ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma , abayobozi b’imiryango mpuzamahanga,abahagarariye imikino itandukanye n’abandi bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Ni inama yayobowe na Perezida w’u Bufaransa , Emmanuel Macron ari kumwe n’umuyobozi w’Ikigega cy’Ubufaransa Gishinzwe iterambere,AFD, Remy Rioux.
Umukuru w’Igihugu akigera muri iki gihugu, bimwe mu bikorwa yitabiriye birimo inama igamije iterambere rirambye muri siporo i Louvre, yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024.
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ba Perezida wa Senegale, Bassirou Diomaye Faye.
Muri iyi nama, Bassirou Diomaye Faye yavuze ko igihugu cye kizakira imikino ya Olempike y’abato mu 2026.
Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo gutekereza ku bikorwa byivangura bikigaragara muri siporo kandi bidakwiye.
Ati “Ni amahirwe yo kwita cyane ku bikorwa by’ivangura rishingiye ku ruhu ndetse n’imvugo z’urwango bikigaragara mu bikorwa bya siporo.”
Ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazakirwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mbere y’ibirori byo gutangiza Imikino Olempike ku mugaragaro.
- Advertisement -
Imikino Olempike ya Paris iteganyijwe kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024, ni iya 33 yo mu mpeshyi igiye kuba kuva habaye iya mbere yabereye i Athènes mu Bugereki mu 1896.
UMUSEKE.RW