Police na Villa SC zaguye miswi mu mukino wa gicuti

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe Police FC iri muri Uganda, yaguye miswi na SC Villa Jogoo ibitego 2-2 mu mukino wa mbere wa gicuti ikinnye nyuma yo kwerekeza muri Uganda.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, ni bwo Police FC y’abakinnyi 26 yerekeje muri Uganda mu myiteguro ya shampiyona ndetse n’Imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup izatangira mu kwezi gutaha.

Kuri uyu wa Gatandatu, ku kibuga cya Luzira Prisons ni bwo iyi Kipe y’Igipolisi yakinaga umukino wayo wa mbere muri iki gihugu, nyuma y’iminsi ibiri gusa igezeyo. Yakinaga na  SC Villa yari imaze gutandukana n’Umutoza Dusan Stojanovic wayihaye Igikombe cya Shampiyona mu mwaka w’imikino ushize, gusa utarabashije kuyifasha kurenga amatsinda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iherutse kubera muri Tanzania.

Umutoza Mashami Vincent yari yahisemo kubanza mu kibuga Rukundo Onésme, Mandela Ashlaf,  Chimeze David, Yakubu Issah, Ishimwe Christian, Abedi Bigirimana, Msanga Henry, Richard Kirongozi, Muhadjir Hakizimana (C), Ani Elijah na Mugisha Didier.

Igice cya mbere cy’umikino nta byinshi byakiranze kuko ibitego bine byabonetse mu mukino, byose byatsinzwe mu gice cya kabiri.

Ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda ni yo yafunguye amazamu muri uyu mukino. Ni igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjir ku munota wa 50 w’umukino.

Ibyishimo bya Police FC ntibyarambye kuko nyuma y’iminota ine gusa SC Villa ari bwo yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Arnold Odong.

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah waguzwe muri iyi mpeshyi avuye muri Bugesera FC na we yaje gutangirira kuri uyu mikino urugendo rwe rwo gutsinda ibitego. Iki gitego cya kabiri cya Police FC yagitsinze ku munota wa 68 w’umukino.

Uko iminota y’umukino yagendaga yicuma ni ko icyizere cyo gucyura intsinzi cyarushagaho kwiyongera mu basore ba Mashami. Icyakora, ku munota wa gatanu mu y’inyongera yongeweho ni bwo Andrew Otim yatsindiye Villa igitego cyo kunganya, maze umukino urangira baguye miswi ibitego 2-2.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko Police FC izakina indi mikino ya gicuti n’amakipe yo muri Uganda mu kurushaho kwitegura shampiyona n’Imikino Nyafurika.

Mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, Police FC yatomboye kuzakina na Club Sportif Constantine yo muri Algérie mu Cyiciro cy’ijonjora ry’ibanze. Umukino ubanza uzabera muri Algérie, tariki 16-18 Kanama 2024.

Ishimwe Christian ari mu bashya Police FC yaguze uyu mwaka
Rutahizamu wa Police FC, Mugisha Didier arasabwa kuzafasha ikipe ye mu marushanwa Nyafurika
Ani Elijah yongeye kugaragaza ko ari rutahizamu mpuzamahanga
Hakizimana Muhadjiri ni we wari uyoboye bagenzi be mu kibuga
Villa SC ni imwe mu zifite amateka akomeye muri Uganda
Uyu mwaka w’imikino 2024-25, Police FC izaba ifite abakinnyi bashya benshi
Police FC yanyuzagamo igatindana umupira
Police FC yatangiye Pre-season mpuzamahanga inganya na Villa SC yo muri Uganda

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW