Congo : Abantu Icyenda bapfiriye mu gitaramo cya ‘Gospel’ 

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abantu nibura icyenda bapfiriye mu mubyigano mu gitaramo cy'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana

Abantu nibura  icyenda bapfiriye mu mubyigano mu gitaramo cy’umuhanzi w’indirimbo zaririmbiwe Imana, leta itegeka ko ibikorwa byose bitari ibya siporo bihagarara kuri ‘stade des Martyrs’ na ‘stade Tata Raphaël’.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko abapfiriye muri icyo gitaramo cyo ku wa gatandatu cy’umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo za ‘gospel’ Mike Kalambay, bishwe no “kubura umwuka bitewe n’abantu benshi barenze.

Icyo gitaramo cyanakomerekeyemo abandi bantu 19.

Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano, Jacquemain Shabani, yavuze ko mu nama yabaye ku cyumweru, hafashwe icyemezo cyo guhagarika “by’agateganyo” ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri ibyo bibuga byombi “kugeza hatanzwe irindi tangazo”.

Minisitiri Shabani yanavuze ko biyemeje gukora ku buryo imitegurire y’ibikorwa nk’ibyo “yongererwa imbaraga, kandi ako ni akazi ka leta”.

Minisitiri w’ubutabera wa DR Congo, Constant Mutamba, yategetse ko hakorwa iperereza, no guhata ibibazo abapolisi bari boherejwe gucunga umutekano kuri ‘stade des Martyrs’, no guhata ibibazo abo mu kigo ‘Maajabu Gospel’ cyateguye icyo gitaramo.

Abateguye icyo gitaramo na bo bavuze ko hari hari abantu bagera hafi ku 30,000, ari  bacye ugereranyije n’abo icyo kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira iyo cyuzuye.

Stade des Martyrs’ ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80,000 bicaye neza.

‘Stade Tata Raphaël’ yo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 bicaye neza.

- Advertisement -

Inama yitabiriwe n’abakuriye igipolisi cyacungaga umutekano kuri sitade
Umuhanzi wari wateguye igitaramo yitabiriye inama inama idasanzwe yafatiwemo imyanzuro ikomeye

UMUSEKE.RW