Abasura Pariki y’Akagera biyongereyeho 22%

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abasura Pariki y'Akagera bariyongereye

Pariki y’Akagera yatangaje ko abayisura biyongereyeho   22% ,kandi n’ ibyinjizwa bivuye mu bukerarugendo byiyongereye.

Iyi Pariki yatangaje  ko ibyinjijwa n’ ubukerarugendo byiyongereyeho 6% mu gihembwe cya mbere cya 2024, ugereranyije no mu 2023.

Abasuye Pariki y’Akagera cyane mu mezi atandatu  ashize , abo mu Rwanda [bihariye 50%] . Abandi ni  Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, Canada, u Bwongereza, u Buholandi n’u Buhinde.

Iyi Pariki ivuga kandi ko muri Gicurasi  na Kamena uyu mwaka , abanyeshuri 2000 n’abarimu 300 bayisuye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Nyuma yo kuyisura , basyishyizeho amahuriro  y’abanyeshuri n’abarimu, bahabwa amahugurwa agamije gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Pariki y’Akagera ivuga ko  abanyeshuri barenga 3794 bo mu Rwanda n’abo mu Karere, bagabanyirijwe ibiciro kugera kuri 50%.

Abanyarwanda basura pariki y’akagera bari kuri 45%, amafaranga yinjiye muri pariki y’Akagera mu mwaka wa 2010  yari amadolari ibihumi 203$ naho mu mwaka wa 2022 yageze ku madolari miliyoni 3.74$ kubera ubwiyongere bw’abasura pariki.

Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1120, ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 12. Muri zo harimo eshanu nini ku Isi, ni ukuvuga Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.

Ibiva mu bukerarugendo bw’abayisura byariyongereye

UMUSEKE.RW

- Advertisement -