Dorimbogo yashyinguwe, havugwa amarozi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Mu gushyingura Vava havuzwe amarozi ko ariyo amahitanye

Nyiransengiyumva Valentine wamamaye nka Dorimbogo,kuri uyu wa mbere tariki ya 29 NYakanga 2024, yashyinguwe mu Karere ka Nyamasheke, havugwa ko azize amarozi.

 Yitabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2024,nibwo yitabye Imana  azize uburwayi .

Uyu mukobwa wari umaze kuba icyemenyabose yasezeweho n’abo mu muryango we, abana be b’abahungu barimo uw’imyaka 11 ndetse n’undi w’itanu yasize; abari basanzwe baziranye na Dorimbogo biganjemo abanyamakuru ndetse n’abandi bazwi muri sinema nyarwanda.

Akivanwa mu bitaro yajyanywe kwa musaza we mu rugo ari na ho abantu bamukundaga, inshuti ze ndetse n’abo mu muryango bamusezeyeho.

Mu  batanze ubuhamya ubwo yasezerwagaho harimo Gakire Sam, usanzwe ari umunyamakuru kuri Urugendo Online TV.

Yavuze ko Dorimbogo yatanze ibyishimo kuri benshi.

Ati “Ndashimira umuntu wese wabashije kugera hano. Valentine yari inshuti y’abantu benshi cyane. Cyane cyane mu itangazamakuru ni umuntu washimishije abantu cyane binyuze mu ndirimbo no mu biganiro yakoraga. Ni umuntu twamenyanye bivuye kuri Visi Meya wa Nyamasheke niwe muntu wampuje nawe.’’

Nyuma yaho nibwo twaje kuba inshuti magara cyane ko twasanze tuvuka mu karere kamwe mufata nka mushiki wanjye. Twabanye mu rugendo rwiza yaba mu biganiro twakoze cyangwa gutekereza uburyo twakiteza imbere.’’

Havuzwe amarozi…

- Advertisement -

Fina’ warwaje mu bitaro ’Dorimbogo’, yavuze ko yamurwaje igihe kinini, ariko igihe kiragera umuvandimwe wa ’Dorimbogo’ aza kumusimbura.

Yavuze ko ubwo bari bamugejeje ku bitaro bya Kibuye mu gihe cy’amasaha atatu gusa yahise yitaba Imana.

Yagaragaje ko abaganga bamuhaye ‘Transfer’ gusa uburwayi bugaragara ko burimo amayobera.

Yakomeje avuga ko Dorimbogo nta kindi yazize uretse amarozi.

Ati “Bamuhaye ’Transfer’ kuko nyine babonaga uburwayi bwe ndetse babonaga birimo n’amayobera, ikibazo cyari igifu. Baramusuzumaga, bakabura izindi ndwara, bakabona ararembye. Bigaragaza ko nabo batari bazi icyo arwaye[…] ni amarozi amuhitanye, ntabwo ari igifu. Ni abanzi bamwivuganye.’’

Hari amashusho yabanje kujya hanze mbere yuko yitaba Imana, arwariye mu Bitaro bya Kibogora, agaragaza ko “aribwa umutwe ndetse no mu nda , asaba abantu yaba yaragiriye nabi imbabazi  ndetse ko yiteguye gutaha  ngo kuko nta rubanza afitanye n’Imana.”

Nyiransengiyumva Valentine wari uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga  mu 2022, mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh.

Yigaruriye abamukirira kubera ibiganiro n’indirimbo ze zacaga ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Youtube.

Vava Yaszeweho bwa nyuma mu marira menshi

UMUSEKE.RW