Tito Barahira wari ufungiwe ibyaha bya Jenoside yapfuye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Barahira wari ufungiye ibyaha bya Jenoside yapfuye

Tito Barahira wari uzwi nka Barahirwa, wari ufungiwe muri gereza yo  mu Bufaransa nyuma yo guhamywa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfuye.

Urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024 aho  Me Richard Gisagara wari mu bunganiraga abaregera indishyi mu rubanza rwa Barahira na Octavien Ngenzi  nawe yabyemeje.

Murangwa Eric Eugène wahawe umudali (Member of the Most Excellent Order of the British Empire) n’ Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth , nk’uwagize uruhare runini mu kuzamura imyumvire ya benshi kuri Jenoside, yanditse ku rubuga rwa X yahoze ari twitter, ashimangira  ko Tito Barahirwa yapfiriye  mu Bufaransa.

Barahira wari ufite imyaka 73 y’amavuko yabaye Burugumesitiri wa Komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo kuva mu 1977 kugeza mu 1986, ubu ni mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba.

Yafatiwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa i Toulouse mu 2013, atangira kuburanishwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gicurasi 2016.

Barahira yashinjwaga kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kabarondo, ubu ni mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri Nyakanga 2016, urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu, gishimangirwa n’izindi nkiko yari yarajuririye, muri Nyakanga 2018 no mu Ukwakira 2019.

Mu 1994 , Barahira yari umuyobozi wa  ELECTROGAZ muri Kabarondo, ikigo Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, cyaje guhinduka ubu REG.

Barahira kandi yari ayoboye MRND muri kariya gace,

- Advertisement -

Mu 2018 Urukiko mpanabyaha rwa Paris rwamuhaje icyaha cya Jenoside, mu Ukwakira 2019 urukiko rwisumbuye rupfundikira urubanza.

UMUSEKE.RW