Irushanwa rya Volleyball ry’Umunsi wo Kwibohora riherutse kwegukanwa na Kepler VC mu bagabo na Police WVC mu bagore, ryasize byinshi ariko Ibiza imbere bigera kuri birindwi.
Ku cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024, ni bwo hasojwe irushanwa ry’Umunsi wo Kwihobora mu mukino wa Volleyball, ryari ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB.
Iri rushanwa ryari ryahuje amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize 2023-24 mu bagabo n’abagore. Mu cyiciro cy’abagabo, hari hitabiriye REG VC, Police VC, Kepler VC na APR VC. Muri bashiki ba bo ho hari hitabiriye Police WVC, APR WVC, Ruhango WVC na RRA WVC.
Nyuma y’iri rushanwa ryabereye muri Petit Stade ivuguruye, hari byinshi amaso y’abakunda uyu mukino babonye ndetse n’ibyasigaye mu mitwe y’abakunzi ba Siporo muri rusange.
UMUSEKE wakoze ubusesenguzi bushingiye ku byabaye muri iri rushanwa, maze uhitamo ibintu birindwi muri byinshi byagaragaye.
- Stade nshya!
Nyuma yo kumara igihe abakunzi ba Volleyball barebera shampiyona n’andi marushanwa ku bibuga byo hanze ndetse bitari ku rwego rwiza, uyu mukino wongeye kubona igisubizo cya Petit Stade yakira abantu ibihumbi bibiri kandi bicaye neza.
- Abakunzi ba Volleyball bongeye gukanguka!
Nyuma y’igihe abakunzi b’umukino wa Volleyba bameze nk’impfubyi ndetse barahuzwe no gusubira kureba shampiyona n’andi marushanwa, bongeye kugarukira umukino bihebeye.
Ibi bisobanurwa n’ubwitabire bw’abagaragaye muri Petit Stade mu irushanwa ry’Umunsi wo Kwibihora [Liberation Cup.
- Amakipe yazamuye urwego!
Iyo ucishije amaso mu makipe ane ya mbere yakinnye iri rushanwa, uhita ubona ko habayeho kwiyubaka gukomeye ndetse no gushobora mu bakinnyi bahenze hagamijwe gushaka ishema no kwanga igisuzuguriro.
- Advertisement -
Muri Liberation Cup, hari amakipe yari yazanye abakinnyi b’abanyabiraka bari baje gukina iri rushanwa gusa. Amakuru akavuga ko ndetse bamwe bahawe ibihumbi 2$ ngo babashe gukina irushanwa ryamaze iminsi itatu gusa.
Ikirenze kuri ibyo kandi, amakipe yaguze abeza imbere mu Gihugu, nka Kepler VC yaguze kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Dusenge Wicklif, Mutabazi Yves wabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Mahoro Yvan n’abandi. Si iyi kipe gusa kandi, kuko na Police VC, APR VC, Gisagara VC ndetse na REG VC ziri mu zifite abakinnyi beza.
Uko ikipe z’abahungu ziyubatse kandi, ni na ko mu bakobwa byagenze kuko ikipe ya APR WVC iri mu zaguze abeza yakuye muri RRA WVC. Police WVC na yo iri mu zaguze abeza imbere mu Gihugu no hanze ya cyo.
- Kepler VC yatanze ubutumwa!
Nyuma y’igihe gito ishinzwe, ikipe ya Kepler VC ishamikiye kuri Kaminuza ya Kepler, yerekanye ko mu gihe cya vuba izaba ifite ijambo ku gikombe cya shampiyona n’ibikombe by’andi marushanwa.
Iyi kipe yabanje kuzana umutoza ufite uburambe, Nyirimana Fidèle, maze nawe atangira kugura abakinnyi beza mu Gihugu imbere ndetse ntiyagarukira ho gusa ahubwo yahise ajya no gushaka abanyamahanga mu bari baje gukina Shampiyona Nyafurika iherutse kubera mu Misiri umwaka ushize.
- Volleyball yungutse igikorwaremezo!
Kimwe mu bituma umukino utera imbere, harimo n’ibikorwaremezo byo ku rwego mpuzamahanga. Ibi biri mu bifasha abakinnyi kuzamura urwego, bityo bigutuma umukino uzamuka gutyo.
Mu minsi ishize ubwo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Me Ngarambe Rafael, yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko ari iby’agaciro kubona igikorwaremezo kiri ku rwego mpuzamahanga nka Petit Stade. Yavuze ko bizafasha uyu mukino mu Rwanda kongera kujya ku gasongero ku rwego mpuzamahanga.
- Volleyball y’u Rwanda ikomeje gukura!
Ukurikije abakinnyi bakinnye irushanwa ry’Umunsi wo Kwibohora, ubona ko umukino wa Volleyball mu Rwanda ufite ejo hazaza heza kandi ugenda ukura uko iminsi yicuma.
Abavuga ibi babihera ku kuba hari amakipe arimo nka Ruhango WVC, yagaragaje ko akinisha abakiri bato kandi bafite impano zo gukina uyu mukino ukundwa na benshi mu Rwanda. Abakina muri iyi kipe, bari hagati y’imyaka 16-20, nyamara ibimenyetso bigaragaza ko bafite ejo hazaza heza.
- Urukundo rwinshi rwa Siporo ku muyobozi wa Kepler VC!
Kubera urukundo rwa Volleyball yakomeje kugaragariza buri wese, umuyobozi wa Kepler University ari nawe muyobozi wa Kepler VC, Nathalie Munyampenda, yahawe igihembo na FRVB.
Ikirenze kuri ibi kandi, iyi kaminuza ifite amakipe yandi akina muri shampiyona ya Basketball mu bagabo n’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri. Ndetse bivugwa ko hagiye gushingwa ikipe y’abakobwa bakina Volleyball. Ibi byose ni ikimenyetso cy’uko Nathalie, ari umukunzi wa Siporo muri rusange.
Kugeza ubu hari byinshi abantu baganira ku mukino wa Volleyball, cyane ko abawukurikiranira hafi mu Rwanda, bahamya ko bongeye kuryoherwa n’ihangana ryongeye kugaruka.
UMUSEKE.RW