Ubu twiteguye gufata uduce twambuwe – Général Ekenge/FARDC

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Gen Sylvain Ekenge umuvugizi wa FARDC (Internet Photo)

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, Général Sylvain Ekenge yavuze ko biteguye kwisubiza ibice byose bambuwe.

Général Sylvain Ekenge avuga ko atitaye ku buri kuba ubu, igisirikare kiteguye guhangana n’uwateye no gusubirana ibice byose yacyambuye.

Ati “Twamenye ikibazo cyari mu ngabo aho giherereye, ubu twishimiye kubamenyesha ko igisirikare cyiteguye gufata uduce twose twambuwe.”

Ni bwo bwa mbere umusirikare wo ku rwego rwo hejuru mu ngabo za Congo atangaje aya magambo akomeye, nyuma y’uko intumwa za Congo n’iz’u Rwanda zemeranyije agahenge ku mpande zihanganye muri Congo, ako gahenge kakaba kazatangira kubahirizwa tariki 04 Kanama, 2024.

Général Sylvain Ekenge avuga ko agahenge kumvikanwaho n’abanyepolitiki katabuza igisirikare gukomeza ibikorwa byacyo byo kwitegura.

Ati “Agahenge ni kimwe, no guhagarika imirwano ni ikindi. Ntabwo bibuza abasirikare bari ku rugamba kwitegura.”

Yagarutse ku duce twa Kanyabayonga, Kirumba na Kayina, umutwe wa AFC/M23 wigaruriye, avuga ko ubu hafashwe ingamba ibintu byasubiye mu buryo, igisirikare kibasha kubuza uwateye gukomeza gufata ahandi hantu.

Général Ekenge avuga ko Corneille Nangaa ari agakingirizo, “u Rwanda ari rwo rwateye Congo”.

Ati “Turi gushyira ibintu ku murongo kugira ngo dusibize intambara aho yaturutse.”

- Advertisement -

Hagati aho imirwano yabaye ku wa Gatanu hagati y’umutwe wa AFC/M23 yarangiye M23 ifashe uduce cya Kigunga na Kiseguro, muri teritwari ya Rutshuru.

UMUSEKE.RW