‘I Nyanza Twataramye’ igitaramo gisigira amasomo y’umuco abakiri bato

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abana baganirijwe ibijyanye n'umuco

Abantu baturutse imihanda yose bitabiriye igitaramo ngarukamwaka kiswe ‘I Nyanza Twataramye’ babwiwe ko kigamije kwigisha umuco abakiri bato.

Igitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ni igitaramo kirangwa n’imbyino za kinyarwanda, ibisakuzo, indirimbo gakondo, amazina y’inka n’ibindi byinshi byarangaga abanyarwanda bo hambere.

Ubusanzwe ni igitaramo kibera ku gicumbi cy’umuco i Nyanza, hambere niho habaga hatetse Abami b’u Rwanda. Ubwo cyabaga ku nshuro ya cumi (X) cyabereye ku ngoro y’abami mu Rukari aho cyabanjirijwe n’ibirori byo kwizihiza Umuganura byabereye kuri sitade y’i Nyanza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yashimiye abakitabiriye nababafashije kugirango Kibeho kandi kigende neza anizeza abanyenyanza n’abandi bagikunda ko kizakomeza kubaho buri mwaka.

Yagize ati “Tuzakomeza kugitegura kijye kibaho buri mwaka dore ko hagamijwe gutoza umuco abakiri bato kuko ari nabo maboko y’igihugu cyacu cy’ejo hazaza.”

Abitabiriye iki gitaramo ni ingeri zitandukanye zirimo n’abakiri bato kandi bavuze ko banyuzwe bakanaryoherwa ni iki gitaramo.

Umwe muri bo yagize ati “Twagize amahirwe yo kwerekwa umuco wacu haniyongeraho kumurikirwa inyambo hanavugwa amazina y’inka nuko byagorana ahubwo bibaye byiza igitaramo’I Nyanza Twataramye’ cyajya kiba buri munsi.”

Undi nawe yagize ati “Njye nagize amahirwe yo kongera kumva ibisakuzo kandi uwagize amahirwe yo kukitabira nkanjye ashobora no kwibyinira indirimbo z’umuco harakabaho igitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ kuko kiba kimeze neza.”

Minisitiri w’Ubutabera akanaba n’intumwa nkuru ya leta by’umwihariko akanaba imboni y’akarere ka Nyanza Dr.Ugirashebuja Emmanuel wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yabwiye abakitabiriye ko ujya gusenya igihugu abanza agasenya umuco wacyo.

- Advertisement -

Yagize ati “Twarabibonye abakoroni bakigera mu Rwanda nicyo cya mbere bakoze iyo ushaka gutema igiti uhera ku mizi yacyo noneho kikavaho burundu ni nabyo bari bifurije igihugu cyacu ko kivaho burundu.”

Minisitiri w’Ubutabera yakomeje avuga ko ubu bishimira ko hari imizi micye yasigaye igenda ishibuka ari nayo mpamvu habaho ibyiza nk’ibi birimo ni iki gitaramo.

Igitaramo ‘I Nyanza Twataramye’ cyatangiye kubaho mu mwaka wa 2014 kuri iyi nshuro kandi hateganyijwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 Nyanza ibaye umujyi aho biteganyijwe ko ibyo birori bizaba muri Nzeri 2024.

Minisitiri w’Ubutabera wari kumwe na Mayor nazinda banwenyujwe n’ibyaberaga mu gitaramo ‘I Nyanza Twataramye’
Muri iki gitaramo habayeho n’umwiyereko w’inyambo
Abayobozi b’ubuturere two mu ntara y’Amajyepfo nabo baje mu gitaramo ‘I Nyanza Twataramye’
Mu kwizihiza umuganuro abayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage bacinye akadiho
Imbyino nyarwanda zabyinye muri iki gitaramo ‘I Nyanza Twataramye’
Mu bitabiriye igitaramo harimo abakiri bato

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza