Muhanga: Miliyari zirenga eshatu zigiye gushorwa mu mihanda y’i Gahogo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Hagiye kubakwa imihanda ya Kaburimbo muri Gahogo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bufite Miliyari 3,791,885,012 frws yo kubaka imihanda ya Kaburimbo mu Kagari ka Gahogo.

Meya Kayitare Jacqueline uyobora Akarere ka Muhanga yabwiye UMUSEKE ko mu ngengo y’Imali y’aka Karere bashyizemo izo miliyari kugira ngo bongere ingano y’imihanda ya Kaburimbo mu Midugudu itandukanye yo mu Kagari ka Gahogo.

Kayitare avuga ko isoko ryo gukora iyi mihanda ryatangajwe rikazafungurwa Taliki ya 15 Kanama 2024.

Avuga ko iyo taliki aribwo hazakorwa isuzuma rya rwiyemezamirimo wujuje ibisabwa bikubiye mu gitabo cy’ipiganwa.

Ati “Igihe imirimo izatangirira kizamenyekana hamaze gusinywa amasezerano.”

Meya Kayitare avuga ko iyi mihanda yo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, iya Kabiri ndetse n’iya Gatatu yo mu Kagari ka Gahogo izakorwa mu mezi atandatu uhereye ku munsi amasezerano azaba atangiye gushyirwa mu bikorwa.

Avuga ko mu bindi bikorwaremezo bateganya kubaka harimo isoko ry’i Nyabisindu rishaje, riherereye mu Murenge wa Nyamabuye ndetse n’iryo mu Cyakabiri ryo mu Murenge wa Shyogwe.

Kayitare avuga ko bagiye no kuvugurura inyubako y’ibitaro bya Kabgayi.

Ati “Hagiye kwagurwa Umuhanda Kigali-Muhanga ndetse n’uwa Muhanga-Karongi.”

- Advertisement -

Imihanda ya Kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero zisaga 6 niyo Akarere ka Muhanga kamaze kubaka mu ngengo y’imali ya 2023-2024.

Bamwe mu batuye uyu Mujyi bavuga ko kubaka imihanda ya Kaburimbo byagombye kujyana no kongera ingano y’amazi abahatuye babona, kuko itajyanye n’umubare w’abaturage baba muri uyu Mujyi.

Hagiye kubakwa imihanda ya Kaburimbo muri Gahogo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.