RDC: M23 yafashe agace kihariye ku burobyi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
RDC : M23 yafashe agace kihariye ku burobyi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Kanama 2024, umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’ingabo za leta, FARDC, wafashe agace k’uburobyi ka Nyakakoma gaherereye muri Rutshuru.

M23 ifashe aka gace nyuma yaho ifatiye umujyi wa Ishasha nawo ukaba wegereye Nyakakoma.

Radio Okapi ivuga ko mbere yuko uyu mutwe wigarurira Nyagakoma, wabanje gukozanyaho n’inyeshyamba za Mai Mai ziri muri aka gace mu gihe kingana n’iminota 30.

Iyi mirwano ibaye mu gihe kuwa 30 Nyakanga intumwa z’u Rwanda z’iza Congo, zari I Luanda muri Angola, zemezaga guhagarika imirwano ku mpande zihanganye , byagombaga gutangira kuva tariki ya 4 Kanama uyu mwaka.

Ni mugihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2024, abahagarariye inzego zishinzwe iperereza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC, bahuriye i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije kwigira hamwe ahaturuka umuti w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

Umutwe wa M23 wo ntukozwa ibyo guhagarika imirwano uvuga ko utatumirwa muri ibyo biganiro bya Luanda.

Uku gufata Nyakakoma, M23 biwuha kugenzura igice cy’Amajyepfo n’Uburasirazuba bw’ikiyaga cya Eduard , igice gikorerwamo uburobyi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

UMUSEKE.RW