Sitting Volleyball: Ikipe y’Igihugu y’Abagore irimbanyije imyitozo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere yo kwerekeza mu mikino Paralempike mu gihugu cy’u Bufaransa, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore bafite Ubumuga bakina Volleyball y’Abafite Ubumuga, Sitting Volleyball, ikomeje gukaza imyitozo.

Kuva tariki ya 1 Nyakanga 2024 kugeza uyu munsi, abakinnyi 14 b’ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball, batangiye Imyitozo yabereye ku Ishuri rya Notre Dames des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Aba bari gutegura imikino Paralempike izabera mu Bufaransa ahari kubera imikino Olempike. Imikino y’abafite Ubumuga [Paralempike], biteganyijwe ko izaba tariki ya 28 Kanama kugeza tariki ya 8 Nzeri 2024 mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Aba bagore bavuga ko biteguye kuzahagararira neza u Rwanda mu Bufaransa, ndetse bakazakora ibishoboka byose bagatahana umudari wa Zahabu.

Nta gihindutse, izahaguruka mu Rwanda tariki ya 13 Kanama 2024, imare ibyumweru bibiri mu Mujyi wa CourBevoie aho izakomereza imyitozo mbere yo kwinjira muri Village Olympic. U Rwanda ruri mu itsinda rya Kabiri rusangiye na Brésil, Slovenie na Canada.

Umukino wa mbere ari na wo uzafungura iri rushanwa tariki 29 Kanama, uzahuza u Rwanda na Brésil.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye imikino Olempike mu Bagore. Inshuro ya mbere hari mu mwaka wa 2016 i Rio de Janeiro muri Brésil, iya kabiri ni mu 2020, hari i Tokyo mu Buyapani.

Urutonde ngarukamwaka rw’Impuzamashyirahamwe y’Imikino ya Volleyball y’Abafite Ubumuga ku Isi [World ParaVolley], rugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatanu ku Isi.

Ibihugu bya mbere ku Isi, ni Canada, Brésil, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Rwanda, Slovenie, u Butaliyani, u Budage, Ukraine, u Buyapani.

- Advertisement -
Imyitozo iri kubera muri Notre Dames des Anges
ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore irimbanyije imyitozo
Umutoza, Dr Mossad akomeje gutegura ikipe ye
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, Liliane ari mu bahagaze neza
Bitoreza ku kibuga cyiza
Nyuma yo gukora imyitozo, biragiza Imana
Abayobozi batandukanye baba baje kugurikina imyitozo

UMUSEKE.RW