Umugaba Mukuru wungirije w’igisirikare cy’Ubushinwa ari mu Rwanda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Lt Gen Huang Xucong n’intumwa ayoboye basuye ikigo cy’imyitozo ya gisirikare cy’i Gabiro

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ari kumwe n’Umugaba mukuru w’ingabo, Gen Mubarakh Muganga, bakiriye umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’Ubushinwa.

Lt Gen Huang Xucong, ni Umugaba Mukuru wungirije akaba anakuriye ingabo zirwanira ku butaka mu Bushinwa.

We n’itsinda bari kumwe bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Minisiteri y’ingabo mu Rwanda.

Mu biganiro bagiranye n’abayoboye igisirikare cy’u Rwanda bibanze ku gukomeza ubufatanye mu byagisirikare hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa.

Lt Gen Huang Xucong n’intumwa ayoboye basuye ikigo cy’imyitozo ya gisirikare cy’i Gabiro muri Gatsibo, baranasura ikigo cya gisirikare cya Gako.

Ahandi basuye ni ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatusti rwa Kigali.

UMUSEKE.RW