RMB yasobanuye impamvu yahagaritse ubucukuzi bw’amabuye ya Berylium

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
ubucukuzi bw’amabuye ya Berylium bwahagaritswe

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Mine, Petroli na Gazi, RMB, bwabaye buhagararitse icukurwa, icuruzwa n’iyoherezwa mu mahanga ry’amabuye ry’agaciro azwi nka Berylium kubera akajagari kabirimo.

Mu itangazo  ry’Ikigo Gishinzwe Mine, Petroli na Gazi, RMB, rivuga ko kuva Kuva ku itariki 8 Kanama uyu mwaka, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro azwi nka Berylium buhagaritswe.

Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe  inkomoko y’amabuye y’agaciro mu bw’Ikigo Gishinzwe Mine, Petroli na Gazi, RMB , Kanyangira John, yabwiye RBA ko bitewe n’uko aho aya mabuye yacukurwaga ku isi agenda ahashira nyamara ibyo abyazwa bikomeza gukenerwa byatumye abayashaka berekeza amaso ku isoko ryo muri Afurika ndetse bituma bizamo akajagari ku babukora.

Ati “ Iryo buye ryari risanzwe rihari kandi bizwi . Icyakora nta bushakashatsi bwimbitse bwari bwakorwa .Ubu kikaba ari cyigiye gukorwa. “

Akomeza ati ” Ubu rero kuzamuka kwayo kw’agaciro ku isoko mpuzamahanga, byatumye abaturage birara muri bya birombe byayo, ndetse n’abacuruzi cyangwa abaguzi mpuzamahanga bari kuza bagana mu Rwanda, biratuma hazamo akajagari ndetse nkuko twumvise inkuru ahantu hari naho abaturage batangiye gukomeretsanya, Nyanza, Nyamagabe, Rutsiro,.Nk’Ikigo Gishinzwe kureberera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,bayaye ngombwa ko aba ahagaritswe kugira ngo dushyireho uburyo bunoze bwo kuyohereza no kuyagura.”

Kanyangira John asobanura ko abacuruza aya mabuye babaza kwaka icyangombwa ari benshi ndetse bigatuma n’uburyo acukurwamo birimo akavuyo, bahisemo kuba bayahagritse.

Ati “ Mu rwego rwo kugira ngo duhoshe ako kajagari karimo kagenda kaba,hatanzwe umurongo ko aba ahagaritswe , noneho hagakorwa ubugenzuzi , mu buryo bwihuse dushake uburyo cyangwa se umurongo uhamye wo kuyacuruza no kuyagura .”

Berylium, ibuye risanzwe rikoreshwa mu mirimo y’ubwubatsi hirya no hino mu gihugu, gusa urisanga n’ahandi ku isi.

Toni imwe  y’aya mabuye igurishwa ibihumbi  bitatu by’amadolari ni ukuvuga akabakaba miliyoni 4Frw.

- Advertisement -

Ni mu gihe toni y’aya mabuye ya Berylium itunganyije igera ku bihumbi 300 by’amadolari ni ukuvuga asaga miliyoni 350Frw.

RMB ivuga ko bitarenze ukwezi hazaba hatanzwe umurongo ujyanye n’ubucukuzi n’ubucuruzi bwa Berylium.

Hari hasanzweho amasosiyete agera ku 10 yari yarahawe uruhushya rw’inyongera bw’ubucukuzi bwa Berylium kuko n’ubundi aboneka ahasanzwe hacukurwa andi mabuye nka gasegereti, wolfram n’andi.

Mu mezi 7 y’uyu mwaka hamaze kubarurwa amabuye afite akaciro ka miliyari 1Frw yacurujwe muri aya mabuye.

UMUSEKE.RW