Padiri Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Padiri Yohani Bosiko Ntagungira

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi bwemeje ko Padiri Yohani Bosiko Ntagungira wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Regina Pacis i Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali, ari we mwepiskopi mushya wa Diyoseze ya Butare.

Ni ibikubiye mu itangazo ryo kuri uyu wa 12 Kanama 2024 ryashyizwe hanze n’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda.

Iri tangazo rishimangira ko Nyirubutungane Papa Fransisko ari we watoye Padiri Yohani Bosco kugira ngo abe Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare.

Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa Gatatu wa Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyo na Musenyeri Filipo Rulamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuri.

Urugendo rw’Ubuzima rwa Padiri Padiri Yohani Bosco Ntagungira

Padiri Yohani Bosco Ntagungira yavukiye i Kigali, tariki ya 3 Mata 1963. Yize amashuri abanza i Kigali no mu Ruhengeri hagati ya 1971 na 1978.

Yize mu Iseminari Nto ya Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 1985. Muri uwo mwaka, yagiye kwiga mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1993, yigaga Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe Ubupadiri tariki ya 1 Kanama 1993, icyo gihe yahise aba Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nyo ya Ndera, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, iya Kabgayi n’iya Nyakibanda.

- Advertisement -

Kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2001, yize amategeko ya Kiliziya muri Université Pontificale du Latran i Roma, aho yakuye impamyabumenyi ya Lisansi n’iya Doctorat mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko asanzwe ya Leta.

Mu 2001-2002, Padiri Ntagungira yari Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali (Chancelier) ndetse akaba na Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ya OPM n’ubumwe bw’abemera Kristu.

Muri 2002-2018 yari Umuyobozi wa Seminari Nto y’Isunze Mutagatifu Visenti i Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Icyo gihe kandi yakoraga ubutumwa mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda, ndetse ayobora Komisiyo ishinzwe Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa (OPM) ku rwego rw’igihugu.

Kuva mu mpera za 2018 kugeza ubu, ni i Padiri mukuru wa Paruwasi “Regina Pacis” muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Padiri Ntagungira yashinze Televiziyo Gatolika izwi nka Pacis Tv, ndetse akora ubutumwa bwo kuba umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda, rukorera ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.

Padiri Yohani Bosiko Ntagungira

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW