Kagame na Tshisekedi bakiriye umushinga wahosha amakimbirane

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame na Tshisekedi ( Photo Internet)

 

Perezida João Lourenço wa Angola yahaye bagenzi be, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo, umushinga ugamije kugarura amahoro mu buryo burambye, ugacecekesha imbunda mu Burasirazuba bwa Congo.

 

Ni umushinga yagejeje kuri Perezida Kagame ku cyumweru mu ruzinduko yagiriye i Kigali ndetse no ku wa Mbere ubwo yahuraga na Tshisekedi i Kinshasa.

 

Kugeza magingo aya ibikubiye muri uwo mushinga witezweho kuzamura umubano w’u Rwanda na Congo birebana ay’ingwe, ntibiratangazwa.

 

Gusa, Ibiro bya Perezida wa Angola byavuze ko ibihugu byombi bizahurira i Luanda mu minsi iri imbere ngo bacoce amakimbirane ku buryo burambuye.

 

- Advertisement -

Lourenço yabashije kugeza DR Congo ku masezerano y’agahenge mu mirwano ihanganyemo na AFC/M23 mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

 

Perezida Tshisekedi na Lourenço bashimye ko ayo masezerano arimo kubahirizwa, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RD Congo.

 

Minisitiri Thérèse Kayikwamba yagize ati “Mu by’ukuri tugeze ahashimishije aho agahenge, ku rugero runini, kubahirizwa, rero turakomereza aho kuko agahenge gatuma habaho uburyo bwiza bwo kujya ku bibazo nyakuri.”

 

Yongeyeho ko Perezida Tshisekedi yasubiriyemo mugenzi we ko leta ya Congo ihari byuzuye kugira ngo yitabire intambwe zose zizakurikiraho z’inzira y’amahoro ya Luanda.

 

Perezida Paul Kagame aherutse gushimira Lourenço ko akomeje kugira uruhare mu kugarura amahoro mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

 

Mu ijambo rye nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyigikiye amahoro mu karere, gusa anenga amahanga akomeje kwigira ntibindeba ku myitwarire y’ubuyobozi bwa RD Congo, yo gutoteza no kubuza amahwemo abavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

 

Yagize ati ” Ntushobora kubyuka mu gitondo, ngo uhitemo kwima uwo ushaka uburenganzira bwe bw’ubwenegihugu, ngo wumve ko birangira gutyo. Hagomba kubaho aho abantu bahuriza.”

 

Mu burasirazuba bwa DR Congo, harangwa n’imitwe yitwaje intwaro irenga 100, harimo M23, FDLR, RED-Tabara, na ADF.

 

Ntibizwi niba umushinga wa Perezida wa Angola, ureba no ku irandurwa ry’iyo mitwe y’indi cyangwa ureba M23 gusa.

 

Ni mu gihe kandi AFC/M23 ivuga ko nubwo ishima umuhate wo kugarura amahoro ariko itarebwa n’ibiganiro bya Luanda kuko itabitumiwemo.

 

Leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali ko ari yo iri inyuma y’inyeshyamba za M23 ubu zimaze gufata igice cy’intara ya Kivu ya Ruguru, imwe muri 26 zigize DR Congo.

Perezida João Lourenço (ibumoso) yakiriwe na mugenzi we Tshisekedi i Kinshasa ku wa mbere nimugoroba
Ku cyumweru, Perezida wa Angola yari yakiriwe na Paul Kagame i Kigali

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW