Ruhango: Umugabo yapfuye amanura Avoka

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Mukeshimana yahanutse mu giti arapfa

Umugabo witwa Mukeshimana Vénuste yahawe ikiraka cyo kumanura avoka mu giti, arahanuka yitura hasi arapfa.

Mukeshimana Vénuste w’imyaka 35 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Kangoma, Akagari ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye Akarere ka Ruhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire akaba ashinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Mbuye, Mujawayezu Denyse, yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera akimara guhabwa ikiraka n’abaturanyi cyo kumanura avoka, yuriye igiti cyeraho izo mbuto, akandagira ishami ryacyo riracika abanza umutwe hasi ajyanwa kwa Muganga ahagera yarangije gupfa.

Ati “Inzego z’ubugenzacyaha na Polisi bahageze   kugira ngo basuzume Umurambo.”

Mukeshimana Vénuste yari ingaragu, Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera kuko ari impanuka itunguranye.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango