Morale ni yose muri AS Kigali yiteguye Kiyovu – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere yo gutangira shampiyona isura Kiyovu Sports kuri Kigali Péle Stadium, umwuka uturuka mu rwambariro rwa AS Kigali uragaragaza ibimenyetso byo kubona amanota atatu imbumbe.

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, ni bwo AS Kigali izaba yasuye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2024-25, uzabera kuri Kigali Péle Stadium Saa cyenda z’amanywa.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatinze gutangira imyitozo kubera ibibazo by’amikoro yagize ariko yageragaje kugumana abeza yari ifite umwaka ushize w’imikino 2023-24.

Mbere yo gutangira imyitozo, AS Kigali yabanje kwibikaho bamwe mu bakinnyi beza bagombaga gusimbura abari bagiye. Abongewemo barimo Rwabuhihi Placide wakiniraga APR FC, Nkubana Marc wakiniraga Police FC, Ghislain Armel Djimmoe Ouambe, Kayitaba Bosco wavuye muri Police FC, Emmanuel Okwi, Tuyisenge Hakim Mubarak, Ngendahimana Eric, Franklin Chukwuebuka Onyeabor.

Iyi kipe kandi yagumanye abeza ba yo bari basoje amasezerano, barimo Iyabivuze Osée, Ntirushwa Aimé, Rucogoza Eliasa, Hussein Shaban Tchabalala, Benedaya Janvier n’abandi.

Amakuru atuma aba bakinnyi bagira akamwenyu, ni uko kuri uyu wa Kabiri bagomba kurara bakozwe mu ntoki n’ubuyobozi mbere y’uko bazakina na Kiyovu Sports mu mukino ufungura shampiyona kuri izi kipe zombi.

Imyitozo aba basore bamaze iminsi bakora, igaragaza ko bafite morale n’ubwo hari ibyo baberewemo n’ubuyobozi. Ibimenyetso biva mu rwambariro rwa yo, bikagaraza ko hatabayeho kubyuka nabi, amanota atatu y’umunsi wa mbere wa shampiyona bayegukana.

Ikipe yakinnye imikino ya gicuti itandukanye irimo uwa Vision FC, Muhazi United, Ivoire Olympic ndetse na Gorilla FC.

Ababa hafi cyane ya AS Kigali, bavuga ko umutoza mukuru wa yo, Guy Bukasa abanye neza n’abakinnyi ndetse byarenze kuba ari umutoza wa bo ahubwo babana kivandimwe.

- Advertisement -

Mbere yo gutangira shampiyona kandi, iyi kipe yagaragaje imyambaro izajya yambara yakiriye cyangwa yasohotse ku kibuga cya yo. Ndetse yerekanye abakinnyi izatangirana shampiyona [23].

Hussein Shaban yongereye amasezerano muri AS Kigali
Mu mukino ya gicuti iyi kipe yakinnye, harimo uwo yanganyije n’Amagaju FC 0-0
Shema Ngoga Fabrice yagarutse mu bintu bye
Ikipe yanakinnye na Gorilla FC
Abeza ba yo yabongereye amasezerano
Armel ari mu bashya ba AS Kigali
Dusingizimana Gilbert aracyahari
Imyitozo iratanga icyizere
Ishimwe Saleh ari mu berekanye imyambaro ikipe izambara yasohotse
Placide na Bosco na bo berekanye imyambaro ikipe izifashisha yasohotse
Abanyezamu ikipe izifashisha
Ikipe yongeyemo Okwi
Okwi yasinye amasezerano y’umwaka umwe
Hussein Shaban ategerejweho ibitego
Imyenda ikipe izambara mu rugo
Placide ni umukinnyi mushya wa AS Kigali
Didier aracyahari
Nkubana Marc ni umwe mu bashya ba AS Kigali
Mu myitozo ameze neza
Bukasa ni umutoza ubana neza n’abakinnyi
Ikipe yiganjemo abashya

 

Tuyisenge Hakim Mubarak ari mu bo ikipe izifashisha uyu mwaka

UMUSEKE.RW