APR BBC yungutse umutoza mushya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

APR BBC yongereye amaraso mashya mu batoza bayo mu kurushaho kwitegura Imikino ya Kamarampaka izagena uwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2024.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024, ni bwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yashyize hanze itangazo rivuga ko umutoza James Maye Jr. Yamaze kongerwa muri iyi kipe.

Amakuru ahari avuga ko iyi kipe ishobora gutandukana na Mazen Trakh usanzwe ari Umutoza Mukuru ariko ubuyobozi bukaba butishimira umusaruro atanga, ariko mu itangazo basohoye ntibigeze bagaragaza niba James Maye aje nk’Umutoza Mukuru cyangwa Umwungiriza.

Banditse bati “APR BBC yishimiye gutangaza ko Umutoza w’Umunyamerika, James Maye Jr. yongerewe mu itsinda ry’abatoza (coaching staff) bacu mu gukomeza imyiteguro y’Imikino ya Kamarampaka ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Basketball League).”

Ubuyobozi bwa APR BBC bwasoje buvuga ko ubunararibonye afite buzabafasha kwisubiza Igikombe cya Shampiyona batwaye umwaka ushize.

James Maye Jr. uje kongera imbaraga muri iyi kipe yambara umukara n’umweru yabaye Umutoza Mukuru wa Gladiadores de Anzoátegui yo muri Venezuela.

Uyu Munyamerika w’Umwirabura kandi yabaye Umutoza Wungirije mu ikipe ya Long Islands Nets y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse anatoza muri Greensboro Swarm yo muri Carolina ya Ruguru.

Aje gufasha APR BBC mu Mikino ya Kamarampaka izatangira mu kwezi gutaha, aho bazahura na REG BBC muri 1/2.

Ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona izabona itike yo gukina imikino ya BAL, imikino APR yasezerewemo rugikubita, ntiyabasha kubona itike yo gukina iya nyuma yabereye mu Rwanda.

- Advertisement -
Afata umupira nk’uwakinnye Basketball
Yahise atangira inshingano

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW