Musonera wari ugiye kuba Umudepite yatawe muri yombi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
RIB yafunze Musonera wari ugiye kuba Umudepite

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwafunze Musonera Germain (Jerimani), wari igiye kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho.

RIB itangaza ko Musonera akekwaho ibyaha bikomeye bituma akurikiranwa afunzwe.

Mu byaha akekwaho birimo ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba aho bivugwa ko yabaga kuri bariyeri y’Interahamwe kandi yari n’umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri iyo Komini.

Amakuru avuga ko yatawe muri yombi ku wa 21 Kamena 2024.

RIB  ngo yakiriye ikirego tariki ya 19Nyakanga 2024 gishinja Musonera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ihita itangira iperereza.

Bivugwa ko Musonera yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianey wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

RIB itangaza ko Musonera afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje ,dosiye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Musonera Germain wari wiyamamaje kuba Umudepite ku rutonde rwatanzwe na FPR-INKOTANYI, habura amasaha make ngo bage kurahira yahise akurwa ku rutonde.

Uko Musonera yakuwe ku rutonde rw’Abadepite ba FPR-Inkotanyi

- Advertisement -

UMUSEKE.RW