Hagiye kwizihizwa Umuganura wahariwe Abana

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Hagiye kwizihizwa Umuganura wahariwe Abana

Inteko y’Umuco yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, mu Karere ka Huye ku Ngoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda, hazizihirizwa Umuganura wahariwe Abana.

Buri wa Gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa Kamana, Abanyarwanda bizihiza Umunsi Ngarukamwaka w’Umuganura aho baba bishimira ibyagezweho banahiga kuzakora ibindi.

Muri uyu mwaka,  ku nshuro ya kabiri, hateguwe Umuganura wahariwe Abana, nabo bakazishima ndetse bagahabwa umwanya wo gutarama no guseruka.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye, Karangwa Jérôme, yabwiye UMUSEKE ko umuganura wahariwe abana uzabera ku Ngoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda, ukaba umwe mu nzira yo kwizihiza Umuganura muri rusange ku rwego rw’Igihugu.

Ati” Twabonye ko kuri uriya munsi w’uwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani usanga wihariwe n’abantu bakuru, ni ibirori bireba abantu bakuru cyane ugasanga nibo bagaragara nibo baseruka, amagambo avugwa ugasanga nibo aberekeyeho cyane. Uyu muganura w’abana duha abana umwanya bakaba aribo batuganiriza, baduserukira, badutaramira.”

Karangwa Jérôme yasobanuye ko unaba umwanya mwiza w’uko ababyeyi babona igihe cyo guha abana inama mbere y’uko berekeza mu bigo by’amashuri basubira ku ishuri.

Yasobanuye ko abana bose baba batumiwe cyane cyane abana baturiye Ingoro Ndangamurage i Huye bakazana n’ababyeyi babo.

Ati” Ikindi cy’umwihariko ni uko abana benshi bawuzamo [ Umuganura] baba bamaze ukwezi kurenga bihugura ku ngeri zigize umurage ndangamuco w’u Rwanda. Ni ukuvuga cyane cyane imbyino, indirimbo gakondo, imyuga gakondo, imvugo nziza, ibyo byose baba bamaze igihe babihugurirwa.”

Uyu Muganura wahariwe abana uzaba umwanya mwiza wo kongera kwibutsa ababyeyi gahunda yo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri nk’uko byari mu Nsanganyamatsiko y’uyu mwaka.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW