SanlamAllianz yatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA

Nyuma y’uko Ikigo gutanga serivisi z’ubwishingizi cya Sanlam kihuje na Allianz, hatangajwe ku mugaragaro ko SanlamAllianz yatangiye ibikorwa byayo ku butaka bw’u Rwanda.

Muri Sanlam yari isanzwe itanga serivisi z’ubwishingizi rusange n’ubwishingizi bw’ubuzima, mu gihe Allianz ni ari ikigo gifite uburambe mu gutanga ‘serivisi z’imari zitari iz’imari ya banki’ (NBFs), harimo inama mu by’imari, gucunga umutungo, n’izindi.

Ubufatanye hagati ya Sanlam na Allianz bwatangajwe muri Gicurasi 2022, mu gihe Sanlam yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda muri 2014.

Robert Dommisse, Umuyobozi wa wa SanlamAllianz Life muri Afurika y’Epfo yavuze ko isoko ry’u Rwanda ritanga amahirwe mu by’imari, cyane cyane kubera ubukungu buri kuzamuka n’icyizere cy’ejo hazaza.

Yashimangiye ko bazakomeza gushaka ibisubizo mu rwego rw’ubwishingizi kugirango batange ibisubizo bizafasha Abanyarwanda.

Hassam Gaffar, Umuyobozi w’Ibikorwa n’Ubucuruzi muri SanlamAllianz, yavuze ko biteguye gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati, “Twishimiye gushora imari mu Rwanda kandi dufite icyizere ko ubukungu buzaguma gukura. Tunashaka kugira uruhare muri urwo iterambere.”

Jean Chrysostome Hodari, uzajya uyobora SanlamAllianz Life Insurance Rwanda Plc, yavuze ko izi mpinduka zitazabangamira abakiriya, ahubwo bazibanda ku guteza imbere serivisi zabo, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Iki kigo kandi cyatangaje ko kiri gutegura imishinga igamije gufasha abantu bafite ubushobozi buke, akenshi batabasha kubona serivisi z’ubwishingizi.

- Advertisement -

Allianz ni ikigo cyaturutse mu Budage, ari yo mpamvu stade ya Bayern Munich yitwa Allianz Arena kubera ubufatanye bwabo.

UWIMANA Joselyne/ UMUSEKE.RW