Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mbere yo kwerekeza muri Libya mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2025.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2024, ni bwo Minisitiri wa Siporo mushya ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse ndetse n’abandi bayobozi muri iri Shyirahamwe, basuye iyi kipe mu myitozo bakoreraga kuri Stade Amahoro.

Minisitiri Nyirishema wari uhuye n’iyi kipe bwa mbere nyuma y’uko ahawe izi nshingano, yasabye abatoza n’abakinnyi kuzirikana ko bahagarariye Igihugu bityo bakitwara neza.

Ni yo myitozo ya nyuma y’Amavubi mbere y’uko kuri uyu wa Gatandatu, tariki 31 Kanama 2024 bahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe berekeza muri Libya, aho bazakinira umukino ubanza.

Mu bakinnyi bakina hanze bari kumwe n’ikipe harimo Mugisha Bonheur, Gitego Arthur, Manzi Thierry, Nshuti Innocent na Steve Rubanguka, Ntwali Fiacre. Biteganyijwe ko ikipe ihaguruka mu Rwanda Saa Cyenda n’iminota 50 z’amanywa yerekeza i Tripoli muri Libya.

Kapiteni Djihad Bizimana, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Mutsinzi Ange Jimmy na Kwizera Jojea bazahurira n’ikipe muri Libya.

Umutoza Frank Torsten Spittler agomba gusezerera abandi bakinnyi mbere yo kwerekeza muri Libya. Abo bakinnyi baraza kuba biyongeye kuri Iradukunda Simeon na Kwitonda Ally bakinira Police FC, Nkundimana Fabio wa Marine FC ndetse na Hirwa Jean de Dieu wa Bugesera FC basezerewe mbere.

Umukino Libya izakiramo u Rwanda i Tripoli uzaba ku wa 4 Nzeri 2024, mu gihe u Rwanda ruzahita rwakira Nigeria kuri Stade Amahoro ku wa 7 Nzeri 2024.

Minisitiri Nyirishema yasuye abakinnyi b’Amavubi mu myitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Libya
Yabaganirije abasaba kuzimana u Rwanda mu rugendo bagiye gutangira rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025
Yaganiriye n’umutoza mukuru w’Amavubi
Yari kumwe na Perezida wa Ferwafa, Munyantwali Alphonse

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -