Basketball Playoffs: APR na Patriots zatangiye neza

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Patriots BBC yatsinze Kepler BBC amanota 83-71, APR BBC itsinda REG BBC amanota 92-91 mu mikino ya mbere ya Kamarampaka izagena uwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Iyi mikino ya Kamarampaka (Betpawa playoffs2024) yatangiye ku wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2024, muri Petit Stade i Remera.

Ni imikino yari yitezwe n’abatari bake bitewe n’uko amakipe yongereyemo imbaraga mu kwitegura neza iyi mikino. APR BBC ibitse igikombe giheruka yongeyemo umutoza James Jr. Meye ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika .

REG BBC na yo yazanye umutoza mushya, Ogoh Odaudu wabaye umutoza mwiza wa Basketball Africa League (BAL) 2024 ubwo yatozaga Rivers Hoopers y’iwabo muri Nigeria. Patriots na yo iri mu zo abantu bari bahanze amaso kuko yaguze Stephaun Branch ndetse inagarura Prince Ibeh wayifashije gutwara Igikombe cya Shampiyona cya 2021 ndetse bakanagerana muri 1/2 cya BAL.

Umukino wabimburiye iyindi saa Kumi n’Ebyiri ni uwahuje Patriots na Kepler BBC.

Kepler BBC iri gukina umwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere yatangiye neza umukino, maze yegukana agace ka mbere ku manota 27-25.

Iyi kipe yambara icyatsi yongeye kwiyereka abagera kuri 850 bari muri Petit Stade maze itwara n’agace ka kabiri ku manota 17-12. Igice cya mbere cyarangiye iyoboye n’amanota 44-37.

Patriots yaje mu gice cya kabiri yinyaye mu isunzu, yegukana agace ka gatatu ku manota 24-16. Yongeye kwerekana ko ari ikipe nkuru, maze itwara n’agace ka nyuma ku manota 22-11; ibyatumye itsinda umukino ku manota 83-71.

Muri uyu mukino, Stephaun Branch wa Patriots yatsinze amanota 28, anaba uwa mbere ku mipira yahushije inkangara (rebounds) inshuro 12; akora ibizwi nka ‘double double’. Chad Bowie Jordan ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rwa Kepler, aho yatsinze amanota 22.

- Advertisement -

Umukino w’injyanamuntu wakurikiyeho saa Mbiri n’Igice ni uwahuje APR BBC na REG BBC.

Izi kipe zagendanaga cyane mu manota, na cyane ko buri imwe yatwaraga agace kamwe, indi igahita na yo igahita itwara agakurikiyeho. REG BBC ni yo yatangiye umukino iyoboye, aho yegukanye agace ka mbere ku manota 24-20.

Ikipe y’Ingabo na yo yahise itwara agace ka kabiri  ku manota 20-18. Igice cya mbere cyarangiye REG BBC iri imbere n’amanota 42-40.

Ikipe y’Abashyizwe iby’Ingufu yongeye gutangira neza mu gice cya kabiri maze itsindira agace ka gatatu ku manota 25-18. Nyamukandagira ya Basketball na yo yahise itwara agace ka nyuma itsinze amanota 25-16.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 83-83, biba ngombwa ko hitabazwa iminota itanu ya Kamarampaka (overtime). Iyi minota yabyajwe umusaruro na APR BBC maze ibonamo amanota 9-8. Uyu mukino utari woroshye warangiye APR itsinze REG ku kinyuranyo cy’inota rimwe (92-91).

Isaiah Jaleel Miller wa Patriots ni we watsinze amanota menshi (32), mu gihe Cleveland Thomas Jr wa REG yatsinze amanota 27 anganya na Antino Alvalezes bakinana.

Imikino ya kabiri mu ya Kamarampaka izaba ku Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2024.  Saa Kumi n’Imwe Kepler BBC izakina na Patriots, na ho REG ikine na APR saa Moya n’Igice.

Kwinjira kuri iyi mikino izabera muri Petit Stade ni ibihumbi 10 Frw ahasanzwe ndetse n’ibihumbi 25 Frw muri ‘courtside’.

Patriots BBC yari nziza muri uyu mukino
Kubera guhangana cyane, bamwe bagwaga hasi
Ni imikino yerekanye urwego rwa Basketball y’u Rwanda
Imikino iri kubera muri Petit Stade
N’ubwo REG BBC yagerageje kwirwanaho ariko APR BBC yayeretse ko yakosoye byinshi
APR yerekanye ko yiteguye neza iyi mikino
Abeza APR yaguze ni bo bayifashije
Ikipe y’Ingabo yari hejuru muri uyu mukino
Nshobozwa yafashije ikipe ye
REG yanyuzagamo igakora amanota ariko ntiyari ahagije

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW