Mukanyabyenda akeneye miliyoni 5Frw ngo yivuze indwara yafashe ikibero

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Inyama z'ikibero zarabyimbye ubu ziranagana

Muhanga: Mukanyabyenda Marie Rose  urwaye indwara yo mu bwoko bwa ‘Neurofibromatosis’ arifuza ubufasha bwa miliyoni eshanu y’u Rwanda kugira ngo ajye kwivuza.

Mukanyabyenda Marie Rose w’imyaka 37 atuye mu Mudugudu wa Bwirika, Akagari ka Kivumu Umurenge wa Cyeza.

Iyi ndwara yo mu bwoko bwa ‘Neurofibromatosis’ yafashe ikibero, iyo umureba watekereza ko ari umwenda muremure yambaye.

Inyama z’ikibero zarabyimbye ubu ziranagana, agorwa no gushingura ikirenge kugira ngo abashe gutera intambwe, ndetse wakeka ko ari ikintu ahambiriye ku kuguru kwe k’ubumoso.

Mukanyabyenda yabwiye UMUSEKE ko yafashwe n’ubu burwayi akiri mutoya bugenda bukura uko imyaka isimburana.

Avuga ko  ababyeyi be bagerageje kumuvuza mu Bitaro bitandukanye byo mu Rwanda biba uby’ubusa. Avuga ko uko iminsi ihita indi igataha, uburwayi bwe burushaho kwiyongera.

Ati: “Abaganga hano mu Rwanda bambwiye ko kubaga iyi ndwara batabishobora,  ahubwo bansaba ko nshaka miliyoni 5Frw nkajya kwivuriza  mu mahanga.”

Mukanyabyenda Marie Rose avuga ko uburwayi butangiye gufata n’ibindi bice by’umubiri

Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Cyeza Hakuzimana Eliezer avuga ko  ikibazo cy’uburwayi bwa Mukanyabyenda aribwo bakimenye, kuko atigeze aza ku Murenge kukivuga.

Ati: “Yego Mana! Ni ubwambere mubonye ariko  ibyo birenze Umurenge pe!”

- Advertisement -

Bamwe mu Baganga bavuganye na UMUSEKE bavuga ko iyi ndwara ya ‘Neurofibromatosis ‘ iri mu moko atatu kuko ubwoko bwa mbere yibasira abana, iyo mu bwoko bwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu igafata abakuze. Inzobere z’abaganga zivuga ko iyo itinze ifata mu bwonko.

Mukanyabyenda Marie kuri ubu avuga ko atabasha gusinzira. Avuga ko ababyeyi be bageze mu zabukuru batabona ubushobozi bwa miliyoni eshanu nubwo bagurisha umutungo mukeya bafite ayo mafaranga atavamo.

Ubu burwayi bwafashe Mukanyabyenda Marie Rose akiri muto, ubu afite imyaka 37 y’amavuko
Ubu arasabwa Miliyoni eshanu y’uRwanda kugira ngo yivurize mu mahanga

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.