Ruhango: Ubuzima bw’uwaguye mu itanura ryaka umuriro buri mu kaga

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ushizimumpu ukuboko kw'iburyo abaganga bagukuyeho

Ushizimpumu Fabien, umwe mu bantu 12 batwitswe n’itanura ry’umuriro, avuga ko abaganga basanze ukuboko kwe kw’indyo kwarahiye, bakanagukuraho. None nyir’itanura akaba arimo kumwihenuraho, avuga ko agiye kumuha miliyoni imwe n’igice y’indishyi z’akababaro.

Ushizimpumu Fabien wo mu Mudugudu wa Musezero, Akagari ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, we na bagenzi be 11 baguye mu itanura ry’amatafari riherereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango ku itariki ya 20 Kanama 2024, bajyanwa kwa muganga.

Avuga ko abo bari kumwe bose bamaze igihe gito bavurwa, barakira, bakataha. Gusa basanze ukuboko kwe kw’indyo kwarangiritse, biba ngombwa ko bakuvanaho.

Ati “Ubu ikibazo mfite, nyir’itanura yambwiye ko agiye kumpa miliyoni imwe n’igice nk’ubwishyu bw’ubumuga. Ariko ubumuga mfite ntibuzatuma nshobora kongera gukora undi murimo.”

Gusa avuga ko Bimenyimana Paul, nyir’itanura yabanje kumuvuza none abonye agiye kongera kubagwa nibwo amusezereye ko atakomeza kwirengera ingano y’amafaranga amutangaho y’imiti ndetse n’ingemu amuha.

Ati“Ngiye gusubira mu iseta ubwa kabiri kandi ntabwo nzi igihe nzavira mu bitaro.”

Bimenyimana Paul yabwiye UMUSEKE ko kugira ngo afate iki cyemezo cyo kumuha iyi miliyoni n’igice, byatewe n’amagambo ya bamwe mu bantu bamusura bakamujya mu matwi.

Ati “Ibisigaye n’ibatanyurwa tuzagana Ubutabera.”

Uwimana Godelive, umufasha wa Ushizimpumu Fabien akaba ari nawe umurwaje avuga ko iminsi 20 umugabo we amaze ari mu bitaro ubu akaba nta kuboko afite, byagize ingaruka ku muryango wose kuko abana be batunzwe n’abaturanyi.

- Advertisement -

Ati “Umwana wacu mukuru ubu yabuze amafaranga amujyana ku Ishuri aricaye mu rugo.”

Ubwo twateguraga Inkuru twagerageje kuvugisha Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana ndetse n’ubw’Akarere ka Ruhango uyu Bimenyimana Paul akoreraho kugira ngo bugaragaze niba hari amasezerano aba bombi bagiranye ntibwasubiza.

Ushizimpumu Fabien avuga ko indishyi z’akababaro zihwanye na miliyoni 5 arizo uyu mugabo nyir’itanura yamuha kugira ngo zimurwaze.

Itanura ry’amatafari Ushizimpumu Fabien na bagenzi be bahanutseho rikabotsa
Ushizimumpu ukuboko kw’iburyo abaganga bagukuyeho

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *