U Rwanda rurakataje mu gushaka ibicanwa bidahumanya

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Minisitiri Dr Gasore aganira n'abitabiriye iyi nama

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko mu Rwanda hamaze gukorwa byinshi bigamije gutuma abaturage babona ibicanwa bihendutse kandi bidahumanya ikirere n’ubuzima bw’ababikoresha.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2014, ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe Ingufu “Energy week” aho abacyitabira bazasura ibikorwa bigaragaza uruhare rw’imirasire y’izuba mu kongera ingufu mu Rwanda.

Icyi Cyumweru kiri kuba ku nshuro ya kane, cyahurije hamwe Abantu batandukanye barebwa n’urwego rw’ingufu barimo abakora mu nzego za Leta, abashoramari mu by’ingufu, abashakashatsi, abakora mu by’imari, Sosiyete Sivili ndetse n’abo mu miryango itari iya Leta bagamije kurebera hamwe icyateza imbere Urwego rw’ingufu by’umwihariko izidahumanya.

Damien Frame ufite ibikorwa by’imirasire y’izuba yavuze ko inama nk’iyi ituma bahurira hamwe ngo baganire ku cyakorwa ngo imikoreshereze y’ingufu zituruka ku zuba yaguke.

Dr. Ivan uyobora Energy Private Developers yateguye iki Cyumweru, yasobanuye ko bagiteguye ngo bahurize hamwe abakora mu rwego rw’ingufu bose kandi bungurane ubumenyi hagamijwe kuzamurana ubumenyi.

Dr Ivan yasobanuye ko ingufu zituruka ku izuba zifite akamaro gakomeye cyane.

Ati” Izituruka ku mirasire y’izuba zirimo imbaraga nyinshi. Harimo imbaraga kuko uzikoresha nyazo waguze nk’uko ugura mazutu cyangwa lisansi.”

Yavuze ko ubu ubushakashatsi bukataje ngo hakorwe ‘battery’ zihendutse zizajya zifashishwa mu kubika ingufu zituruka ku mirasire y’izuba ku buryo Abantu bazazibukira gaze n’amakara bakayoboka imirasire y’izuba.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr Jimmy Gasore, yasobanuye ko mu Rwanda hari byinshi byakozwe ngo abanyarwanda babone ibicanwa bidahumanya.

- Advertisement -

Ati” U Rwanda hari byinshi byakozwe ngo abanyarwanda babone uburyo bwo guteka budahumanya ubuzima bwabo ndetse n’Ikirere. Nabwo urugendo ruracyari rurerure mu kubona ibicanwa bidahumanya… Ibyo byose nka Leta turafatanya ngo twongere ubushobozi bwacu n’umubare w’Abanyarwanda tugeraho ngo babone ibicanwa bidahumanya.”

Dr Jimmy Gasore, yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2) hagati ya 2024 na 2029, u Rwanda ruzageza amashanyarazi mu ngo ku gipimo cya 100%.

Minisitiri Dr Gasore aganira n’abitabiriye iyi nama

UMUSEKE.RW