Nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wa kabiri w’itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, wahuje u Rwanda Nigeria, kapiteni wa Super Eagles, William Troost-Ekong yibukije abasore b’Amavubi ko umukino wo kwishyura uri i Lagos muri Nigeria.
Ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, ni bwo Amavubi yaguye miswi n’ibisiga byo muri Nigeria (Super Eagles), 0-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya D mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.
Abasore b’ikipe y’Igihugu ya Nigeria, bibwiraga ko baje kwitoragurira amanota ku kipe y’Igihugu y’u Rwanda, cyane ko abenshi muri bo bakina muri za shampiyona zikomeye ku Isi.
Kapiteni wa Nigeria akaba n’umukinnyi wa Al-Kholood yo mu Cyiciro cya mbere muri Arabie Saoudité, yateze iminsi Amavubi ayibutsa umukino wo kwishyura uri muri Nigeria.
Ibi byahereye ku butumwa yashyize kuri Instagram ye bwaherekejwe n’ifoto, maze Gitego Arthur araza abuvaho amubwira ko amukunda, undi ahita amusubiza.
Ati “Ni byiza guhura namwe. Ni ah’ubutaha muri Nigeria.”
Abasesenguye ubu butumwa bw’uyu myugariro wo hagati, bavuze ko aya magambo arimo akababaro ko gukura inota rimwe ku Amavubi kandi bari biteze atatu yuzuye, maze bimuviraho gutega iminsi abakinnyi b’u Rwanda.
Super Eagles ni yo iyoboye itsinda D n’amanota ane mu mikino ibiri, Bénin ni iya kabiri n’amanota atatu mu gihe Amavubi ari ku mwanya wa Gatatu n’amanota abiri, Libya ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.
Imikino ya Gatatu n’iya Kane yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, izakinwa mu Ukwakira uyu mwaka.
- Advertisement -
UMUREKE.RW